Ikipe Ya Sudani Y’Epfo Yarakajwe N’Uko Indirimbo Y’Igihugu Cyabo Yitiriwe Sudani

Biherutse gutungura kandi birakaza abagize itsinda rya Sudani y’Epfo bitabiriye imikino olempiki ubwo bumvaga hacuranzwe indirimbo itari iy’igihugu cyabo. Icyo gihe hacuranzwe iya Sudani; igihugu Sudani y’Epfo yamaze imyaka myinshi barwana ishaka kwigenga…

Bayicuranze mbere y’uko ikipe ya Basketball ya Sudani y’Epfo yari igiye gukina n’iya Puerto Rico.

Kwiyamira kugamije kwamagana niko kwakurikiryeho ubwo abateguye imikino Olempiki iri kubera mu Bufaransa bacuranga indirimbo ya Sudani bibwira ko bacuranze iya Sudani y’Epfo.

BBC yanditse ko umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe ya Basketball ya Sudani y’Epfo wita Majok Deng yasabye ko abategura ibirori binini nka biriya bakwiye kwigengesera cyane.

- Kwmamaza -

Ndetse we yabifashe nk’agasuzuguro.

Ati: “[Abategura imikino] bagomba gukora neza kurushaho kuko uru ni urubuga rwa mbere runini cyane ndetse barabizi ko Sudani y’Epfo irimo gukina”.

Avuga ko gucuranga indirimbo y’igihugu itari yo ari agasuzuguro kiba gikorewe.

Abateguye iyi mikino basohoye itangazo basaba imbabazi, bavuga ko ko byatewe no kwibeshya kwa muntu.

Basabye imbabazi ku bwo kwibeshya kwa muntu.

Itangazo ryabo riragira riti: “Turumva neza uburemere bw’ikosa.”

Si ubwa mbere abategura imikino nk’iyo bibeshya ku ndirimbo yubahiriza igihugu cyayitabiriye kuko hari nubwo abakinnyi ba Koreya y’Epfo bigeze kwitwa aba Koreya ya Ruguru, iyi Koreya bayita “Repubulika ya Rubanda ya Demokarasi ya Koreya”.

Umukino wahuje Sudani y’Epfo na Puerto Rico warangiye iyitsinze ku manota 90 ku manota 79.

Ni  ikipe ikomeye kuko no ku mukino wabanje Amerika yayitse hamana, mu masogonda ya nyuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version