Inteko Ishinga Amategeko Ya Amerika Yasubitse Imirimo Kubera Ubwoba Bw’Igitero

Inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasubitse imirimo kuri uyu wa Kane, kubera ubwoba bw’ubugizi bwa nabi bushobora kuba ku ngoro ikoreramo.

Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku makuru yatanzwe n’inzego zishinzwe iperereza, nyuma y’amezi abiri iyo nyubako izwi nka Capitol yibasiwe n’abigaragambya.

Icyo gihe ku wa 6 Mutarama binjiye mu nteko ubwo abayigize bari mu biganiro byo kwemeza intsinzi ya Joe Biden mu matora yahanganyemo na Donald Trump.

CNN yatangaje ko abadepite basubitse imirimo nyuma yo kuburirwa na Polisi irinda iyi ngoro ku mpungenge z’umutekano ushobora kuba mubi. Byatumye amatora ku itegeko rigena amavugurura muri polisi aba ku wa Gatatu, aho kuba kuri uyu wa Kane.

- Advertisement -

Amakuru yatanzwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, FBI, na Minisiteri y’Umutekano,  yavugaga ko hari ibimenyetso by’uko abahezanguni bamaze iminsi baganira ku kwigabiza Capitol ku wa Kane.

Umutekano wahise ukazwa, ariko inzego ziwushinzwe zemeza ko zitabashije kumenya neza niba ibyo biganiro byarageze ku mwanzuro wo kugaba ibitero cyangwa niba byararangiriye hagati mu banyamuryango b’udutsiko tw’abahezanguni.

Umwe mu batanze amakuru yavuze ko bishoboka cyane ko byarangiriye mu biganiro, ku buryo nta muntu uza kujya i Washington muri ibyo bikorwa.

Umuyobozi ushinzwe ubutasi muri Minisiteri y’Umutekano, Melissa Smislova, yavuze ko hamwe na FBI bamenye amakuru y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku wa 4 Werurwe no ku wa 6 Werurwe.

Ni ibikorwa ngo bishobora no kuzaba igihe Perezida Joe Biden azaba ageza ijambo ku bagize Inteko Ishinga amategeko.

Polisi irinda Capitol yasohoye itangazo ko yabonye amakuru y’ubutasi ko “bishoboka ko umutwe witwaje intwaro ushobora kugaba igitero kuri Capitol”, umutekano ukaba wakajijwe.

Hongerewe abashinzwe umutekano kimwe n’ibikoresho bifashisha mu mirimo yabo.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version