Ikiraro Gihuza Muhanga Na Gakenke Cyasenywe N’Abaturage Cyubatswe Na RDF

Abatuye Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga n’abatuye Umurenge wa Ruli muri Gakenke bongeye kugendererana nyuma y’uko  mu ntangiriro z’uyu mwaka hari abaturage bagisenye ngo babone uko bazajya bambutsa abantu babishyure.

Bidateye kabiri hari abantu barohamye ubwo ubwato bwagonganaga ari mu rukerera.

Kuva icyo gihe inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zarateranye zemeranya ko kiriya kiraro kiba gifunzwe kugira ngo hubakwe ikindi.

Mu minsi ishize cyaruzuye, inzego zongera guhuza abaturage zibasaba kukibungabunga kugira ngo kitazangirika bikongera kubagiraho ingaruka.

- Advertisement -
Ishami ry’ingabo z’u Rwanda niryo ryasannye iki kiraro

Mu Karere ka Muhanga  mu Murenge wa Rongi naho haraye habereye  inama yahuje ubuyobozi bw’uyu Murenge n’ubw’Umurenge wa Ruli muri Gakenke

Abaturage bafatiye hamwe ingamba zo ‘kugikoresha neza no kugicungira umutekano’ hirindwa ko cyongera kwangizwa bigatuma ubuhahirane buhagarara.

Ubwo iriya mpanuka yabaga, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru bwanzuye ko  nta bwato bw’ibiti budafite moteri bwemerewe kwambutsa abantu mu ruzi rwa Nyabarongo.

Hari nyuma y’iriya mpanuka yatumye umugabo witwa Epimaque Niyonteze ahaburira ubuzima ndetse n’umurambo we ubanza kubura.

Ikiraro cyacitse ni ikiraro cya Gahira gihuza Akarere ka Muhanga n’Akarere ka Gakenke.

Cyaciwe n’abantu 15 ariko nyuma yabyo gato hafashwemo abantu 13.

Kugisana byakozwe n’Ishami ry’ingabo z’u Rwanda rishinzwe gusana ibikorwa remezo, ryitwa RDF Engineering Brigade.

Abaturage batangiye guhahirana
Inka nke zitabyigana zishobora kwambuka
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version