George Weah Azitabira Igikombe Cy’Isi Kizabera Mu Rwanda

George Weah wahoze uyobora Liberia akaba yarabaye n’umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru yemeje azaza kureba igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans kizabera i Kigali mu Rwanda.

Kuri X ye niho yabitangarije.

Yanditse ati:  “Ni iby’agaciro guhura na Fred Siewe uyobora igikombe cy’isi cy’Aba-Veterans. Twagize ibiganiro byiza. Nemeye ubutumire bwe bwo kuzitabira iki gikorwa cyihariye kizabera i Kigali kuva taliki ya 1-4 Nzeri 2024.”

Ni ubutumwa bwaherekejwe n’ifoto iriho aba bagabo bombi.

- Advertisement -

Weah aherutse gutsindwa amatora yo mu mwaka wa 2024.

Yabaye Perezida wa Liberia guhera mu mwaka wa 2018 kugeza mu mwaka wa 2024.

George Manneh Oppong Weah yakiniye amakipe arimo AS Monaco, Marseille na PSG zo mu Bufaransa, Manchester City na Chelsea zo mu Bwongereza ndetse na AC Milan yo mu Butaliyani.

Ubu afite imyaka 57 y’amavuko, akaba Umwirabura rukumbi mu mateka watwaye ballon d’or mu mwaka wa 1995.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version