Ilingala Ryashyizwe Muri Google ‘Translate’

Ni rumwe mu ndimi z’Abanyafurika nke ziri kuri Google Translate, iyi ikaba ari imashini ya Google ifite z’amahanga ikazihindura mu ndimi zikomeye ku isi ni ukuvuga Icyongereza, Igifaransa, Icyesipanyole, Igishinwa n’izindi.
Mbere y’uko abahanga bo muri Google bashyira Ilingala n’izindi 23 muri Google Translate, hari hasanzweho indimi 100.

Indimi 24 baherutse gushyiraho zivugwa n’abantu miliyoni 300 hirya no hino ku isi. Muri ziriya ndimi 24 ziherutse gushyirwa kuri ruriya rubuga, icumi zivugirwa muri Afurika.

Muri zo twavuga nk’Ilingala, Igi Twi( kivugwa muri Ghana) n’igi Tigrinya kivugwa muri Ethiopia na Eritrea n’ahandi hacye mu Ihembe ry’Afurika.

Ibyiza bya Google Translate ni uko yafashije abantu gushyikirana binyuze mu kubasemurira icyo amagambo avuga mu rurimi runaka asobanura mu rundi.

- Advertisement -

Ikigo Google kivuga ko hari gahunda yo gufasha n’abantu kumva  indimi nto( zitavugwa n’abantu bagera kuri miliyoni 50) itarashyirwa ku rutonde rw’izo Google Translate yahinduye.

Kugeza ubu indimi 133 nizo zigaragara kuri Google Translate.

Urutonde rw’indimi nyafurika ziherutse gushyirwa kuri Google Translate:

Iki  Bambara cyo muri Mali

Iki Ewe  cyo muri  Ghana na Togo

Igi Krio  kivugwa muri Sierra Leone

Ilingala  rivugwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Repubulika ya Congo, Repubulika ya Centrafrique n’ahandi.

Ikiganda kivugwa muri Uganda no mu Rwanda

Iki Oromo kivugwa muri Ethiopie

Igi Sepedi  cyo muri Afurika y’Epfo,

Igi Tigrinya muri Erythrée na Ethiopie

Igi Tsonga  kivugwa mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo

Igi Twi  kivugwa muri  Ghana.

Kuri Google Translate hari hasanzweho indimi zo muri Afurika ari zo Amharique( Ethiopia) igi Haoussa ( Houssa) ni igi Somali( cyo muri Somalia).

Umukozi wo muri Google Translate witwa Isaac Caswell yabwiye BBC ko ikigo akorera kigamije ko imico n’indi z’abantu batari basanzwe bazwi mu muco mugari w’abatuye isi nayo imenyekana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version