Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I&M Bank Na Suwede Biyemeje Gutera Inkunga Imishinga Mito N’Iciriritse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

I&M Bank Na Suwede Biyemeje Gutera Inkunga Imishinga Mito N’Iciriritse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 January 2024 9:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bikubiye mu masezerano ubuyobozi bw’iyi Banki bwaraye basinyanye na Ambasade ya Suwede mu Rwanda, akaba akubiyemo ubufatanye mu kubakira ubushobozi ibigo by’imari bito n’ibiciriritse ku kigero cya 70% bityo bishobore gukura.

Ni igikorwa kizacungwa n’ikigo Access to Finance Rwanda kugira ngo kimenye aho iyo nkunga yashyizwe, uko ikoreshwa n’inama zatangwa kugira ngo icyatumye itangwa kigerweho.

Ku rubuga rwa X rw’iki kigo, handitse ko iriya nkunga izatangwa mu nzego zirimo ubuhinzi, imishinga irengera ibidukikije kandi ikazamura imibereho y’abaturage, gukora ibikoresho bitandukanye, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubukerarugendo n’amahoteli, urwego rw’ingufu zisubira n’ibindi.

Mutimura Benjamin uyobora I&M Bank ku rwego rw’igihugu avuga ko ubwo bufatanye bugamije kuzamura urwego rw’imishinga mito n’iciriritse kugira ngo ivuke, ikure kandi irambe.

Benjamin Mutimura ati: “ Ni ubufatanye twizeye ko buzagira impinduka mu mikorere y’ibi bigo.”

Mutimura uyobora I&M Bank ku rwego rw’igihugu

Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda witwa Fors Mohlin avuga ko igihugu cye kiyemeje gukorana n’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere rwiyemeje binyuze mu buryo bwinshi burimo no guteza imbere imishinga mito n’iciriritse kandi iyi akenshi igaragaragamo rubyiruko n’abagore.

Ahandi avuga ko Suwede izafasha ni mu byerekeye guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore kugira ngo buri wese yungukirwe n’amahirwe igihugu cye gitanga.

Umuyobozi wa Access to Finance Rwanda witwa Jean Bosco Iyacu avuga ko ari ubwa mbere mu Rwanda habaye imikoranire ifite ubu buremere, igamije ko abagenerwabikorwa bunganirwa kugira ngo imishinga yabo irambe kandi yunguke.

Umuyobozi wa Access to Finance Rwanda Jean Bosco Iyacu

Iyacu ashimishwa n’uko igice kinini cy’abazahabwa buriya buryo ari abagore n’urubyiruko kuko ari bo bakunze gushora mu mishinga mito n’iciriritse kandi bakagira umubare munini w’Abanyarwanda.

TAGGED:AbagoreAmbasadeBankifeaturedI&MImishingaSuwedeUbucuruziUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iby’Umuhanda Nyamagabe-Huye, Huye-Rusizi Bikomeje Kuzamba
Next Article Avoka Yaje Guhunduka Ite Igihingwa Ngengabukungu Bw’u Rwanda?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?