I&M Bank Na Suwede Biyemeje Gutera Inkunga Imishinga Mito N’Iciriritse

Bikubiye mu masezerano ubuyobozi bw’iyi Banki bwaraye basinyanye na Ambasade ya Suwede mu Rwanda, akaba akubiyemo ubufatanye mu kubakira ubushobozi ibigo by’imari bito n’ibiciriritse ku kigero cya 70% bityo bishobore gukura.

Ni igikorwa kizacungwa n’ikigo Access to Finance Rwanda kugira ngo kimenye aho iyo nkunga yashyizwe, uko ikoreshwa n’inama zatangwa kugira ngo icyatumye itangwa kigerweho.

Ku rubuga rwa X rw’iki kigo, handitse ko iriya nkunga izatangwa mu nzego zirimo ubuhinzi, imishinga irengera ibidukikije kandi ikazamura imibereho y’abaturage, gukora ibikoresho bitandukanye, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubukerarugendo n’amahoteli, urwego rw’ingufu zisubira n’ibindi.

Mutimura Benjamin uyobora I&M Bank ku rwego rw’igihugu avuga ko ubwo bufatanye bugamije kuzamura urwego rw’imishinga mito n’iciriritse kugira ngo ivuke, ikure kandi irambe.

- Advertisement -

Benjamin Mutimura ati: “ Ni ubufatanye twizeye ko buzagira impinduka mu mikorere y’ibi bigo.”

Mutimura uyobora I&M Bank ku rwego rw’igihugu

Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda witwa Fors Mohlin avuga ko igihugu cye kiyemeje gukorana n’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere rwiyemeje binyuze mu buryo bwinshi burimo no guteza imbere imishinga mito n’iciriritse kandi iyi akenshi igaragaragamo rubyiruko n’abagore.

Ahandi avuga ko Suwede izafasha ni mu byerekeye guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore kugira ngo buri wese yungukirwe n’amahirwe igihugu cye gitanga.

Umuyobozi wa Access to Finance Rwanda witwa Jean Bosco Iyacu avuga ko ari ubwa mbere mu Rwanda habaye imikoranire ifite ubu buremere, igamije ko abagenerwabikorwa bunganirwa kugira ngo imishinga yabo irambe kandi yunguke.

Umuyobozi wa Access to Finance Rwanda Jean Bosco Iyacu

Iyacu ashimishwa n’uko igice kinini cy’abazahabwa buriya buryo ari abagore n’urubyiruko kuko ari bo bakunze gushora mu mishinga mito n’iciriritse kandi bakagira umubare munini w’Abanyarwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version