Avoka Yaje Guhunduka Ite Igihingwa Ngengabukungu Bw’u Rwanda?

Uru rubuto rwahoze ari urw’abana, abashumba baragiye cyangwa abanyeshuri bakeneye ka avoka ko gutuma umuceri igira irangi. Muri iki gihe ariko ubuhinzi bwayo bwahindutse ikintu kiri mu byihutirwa mu buhinzi bugamije isoko mpuzamahanga.

Urugero ni urwa toni 22.5 z’avoka u Rwanda ruherutse kohereza muri Leta ziyunze z’Abarabu zicishijwe mu bwato buca mu Nyanja kugeza ‘iyo’ iyo bigwa.

Agaciro kazo k’amafaranga ni $50,000 hafi miliyoni Frw 60 kandi si muri Aziya gusa zikunzwe ahubwo no mu Burayi.

Kubera uburyohe bw’uru rubuto n’akamaro abahanga baruziho, hirya no hino bararushaka ndetse byageze no ku rwego rw’uko umusaruro u Rwanda ruha amahanga utayahaza.

Umwe mu bafite ikigo gitunganya Avoka zo kohereza hanze witwa Robert Rukundo yabwiye The New Times ko u Rwanda rutanga Avoka ziri kuri hagati ya 30 na 40% by’izikenewe mu mahanga.

Rukundo ayobora ikigo kitwa Almond Green Farm, akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abohereza imbuto mu mahanga ryitwa Horticulture Exporters Association of Rwanda (HEAR).

Kuri we Avoka yahindutse urubuto rw’agaciro karekare kuko, uretse n’uko rukunzwe ku isoko mpuzamahanga, igiti rweraho ntigihungabanya ubutaka n’ibindi binyabuzima biri aho giteye.

Buri mwero kirera bityo kigaha umuhinzi umusaruro ashaka mu gihe nyacyo.

Avoka z’inzungu zera kabiri mu mwaka ni ukuvuga mu gihe cy’imvura n’igihe cy’izuba ubwo indabo ziba zihundura.

Muri rusange, Akarere ka Huye n’Akarere ka Gisagara nitwo tugira umwero munini wa Avoka.

Akamaro kayo no gukundwa kwayo byareheje abashoramari, ubu ni rumwe mu mbuto bahanze amaso ngo rubazanire amadovize.

Umukozi mu Kigo cy’igihugu cyohereza hanze ibikomoka ku buhinzi NAEB witwa Jean Marie Vianney Munyaneza avuga ko aho abantu bamenyeye akamaro ka Avoka bakanabona ko ikunzwe, abafite imari batangiye kuyiyashoramo.

Icyakora ubwoko bwa Avoka bwera mu Rwanda bukoherezwa hanze si ububonetse bwose!

Ubwo Abanyarwanda bahisemo gusangiza abanyamahanga ni ubwitwa Hass na Fuerte.

Ubu bwoko bw’avoka burakunzwe kubera ko imwe igura $2 ni ukuvuga Frw 2,000 birengaho make.

Kugeza ubu avoka zinjiiriza u Rwanda agera kuri miliyoni $ 6.3 akaba yarikubye inshuro 13 kuko mu mwaka wa 2013 izo avoka zinjizaga $440,000 gusa.

Intego  y’u Rwanda ni uko mu mwaka wa 2030 ruzaba rwohereza hanze toni 16,000 zikazarwinjiriza miliyoni $40.

Avoka ni urubuto ruri gukundwa henshi ku isi

Igitekerezo cy’uko Avoka ari imari ku isi Abanyarwanda bakivanye muri Kenya mu mwaka wa 2008.

Bahise batangira gushora muri uru rubuto, batangirira ku bwoko bwa Hass bari bakuye muri Kenya.

Abahinzi bamwe bateye ibiti by’ubu bwoko kuri Nkunganire ya Leta kandi ibashakira ba agoronome bo kubaba hafi mu buhinzi bwabo

Umusaruro wazo wa mbere wabereye abahinzi imbarutso yo guhinga ibiti byinshi by’Avoka kuko abantu bahise bazikunda.

Ntibyatinze, mu mwaka wa 2021, ba rwiyemezamirimo batangira gushora mu buhinzi bwazo n’ubucuruzi bwazo ku bwinshi.

Muri iki gihe abahinzi b’Avoka babikora bitabasabye gushaka umurama wazo hanze y’u Rwanda.

Barapimura bakohereza hanze, imwe ikagura $2

Mu mwaka wa 2019, Avoka zagurishijwe ku isi hose zifite agaciro ka Miliyari $7.1.

FAO itangaza ko mu mwaka wa 2030 avoka izaba ari rwo rubuto rwera cyane kandi rugurishwa ku isoko mpuzamahanga kurusha izindi zera mu bice by’isi bishyuha bita Zone Tropicale.

Ikindi ni uko Avoka izaba ikunzwe kurusha Inanasi n’Imyembe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version