Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I&M Bank N’Ikindi Kigo Mpuzamahanga Mu Kuzamura Ikoranabuhanga Mu Bakiliya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

I&M Bank N’Ikindi Kigo Mpuzamahanga Mu Kuzamura Ikoranabuhanga Mu Bakiliya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 March 2024 7:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iyi Banki yifatanyije n’ikigo kitwa Network International (Network) mu kongerera imbaraga urwego rw’imari rukoresha ikoranabuhanga, fintech.

Ikigo Network gisanzwe kizobereye mu byo gutanga izi serivisi kuko gifite ibiro hirya no hino muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

I&M Bank Rwanda ifite intego yo korohereza abantu gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo, haba mu kubitsa no mu kubikuza ndetse no mu kohererezanya amafaranga.

Mu mwaka wa 2023 yahembewe kuba Banki ikora neza kurusha izindi mu Rwanda, iki gihembo ikaba yaragihawe n’ikigo Capital Finance International, iki kikaba ikigo gifite ikinyamakuru gikorera kuri murandasi cyandika ku bucuruzi, ubukungu n’imari.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rya I&M Bank rivuga ko amasezerano y’imikoranire yayo n’ikigo Network International azayifasha gukorera ibintu byinshi mu ikoranabuhanga kandi ngo ibi biri mu mabwiriza ya Banki nkuru y’u Rwanda, urwego ruyobora ifaranga ry’u Rwanda.

Ikigo Network  kizifashisha uburyo Leta yashyizeho burimo gukwirakwiza murandasi  n’amashanyarazi hirya no hino mu Rwanda kugira ngo kibone uko giha I&M Bank ikoranabuhanga ikeneye mu kazi kayo.

Bumwe mu buryo bw’ikoranabuhanga iki kigo kizaha iriya Banki ni ubwo kurinda amafaranga yayo, kwishyurana, kubitsa no kubikuza binyuze mu ikoranabuhanga ndetse n’ubundi buryo bita Application Programming Interface (API).

Ubu ni uburyo bufasha umukiliya gukorana bya hafi n’ikigo kimuha serivisi, bikihuta kandi ntibigire ‘gisitaza.’

Kiriya kigo kandi kizafasha I&M Bank kubona amakarita agezweho yo guha abakiliya bayo ngo bayakoreshe mu bikorwa bakorana nayo bya buri munsi.

Umuyobozi w’iyi Banki Benjamin Mutimura avuga ko imikoranire y’ikigo ayobora na Network International ari intambwe ikomeye itewe  mu rwego rwo kubaka ubushobozi no guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga mu mikorere yaza Banki nyarwanda.

Benjamin Mutimura

Ati: “ Iyi mikoranire ije kuzuza gahunda yacu yo gufasha Abanyarwanda benshi gukoresha ikoranabuhanga mu mikoranire yabo natwe. Bizadufasha kubafasha kugera ku ikoranabuhanga bifuza kugira ngo bungukirwe kurushaho na serivisi z’imari muri Banki yabo”.

Umuyobozi w’ikigo Network International witwa  Reda Helal avuga ko gukorana na I&M Bank ari iby’agaciro kandi ko bizatuma Abanyarwanda bagera kuri serivisi z’ikoranabuhanga cyane cyane mu bice iyi Banki itaragezamo amashami yayo.

Umuyobozi w’ikigo Network International witwa Reda Helal
TAGGED:AmafarangaBankifeaturedIkoranabuhangaMutimura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hagiye Gusohoka Inkweto Za Adidas Zitiriwe Bob Marley
Next Article FERWACY Irashaka Abatoza Bazi NEZA Icyongereza n’Igifaransa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

You Might Also Like

Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?