I&M Bank Rwanda Plc Yibwe Miliyoni $10.3

Imwe muri banki nini zo mu Rwanda yitwa I&M Bank yatangaje ko iri gukorana n’inzego ngo hagaruzwe miliyoni $10 zibwe bamwe mu bakiliya bayo.

Ni amafaranga yibwe mu bucakura bwakoreshejwe binyuze ku makarita ya Mastercard Platinum Multicurrency.

Ni amafaranga yibwe hagati y’italiki ya 1, Ugushyingo,2022 n’italiki ya 17, Mutarama, 2023.

Itangazo rya I&M Bank rivuga ko iperereza kuri iki kintu ryatangiye kandi ko hari amafaranga amwe yagarujwe[ntavugwa umubare] mu gihe hari andi agishakishwa.

- Advertisement -

Iyi banki ihumuriza abakiliya bayo ko ibintu bitacitse, kandi ikabizeza ko serivisi zayo zose ziri gukora neza.

Ivuga ko uburyo bwakoreshejwe hibwa ariya mafaranga ari bwo Mastercard Platinum Multicurrency buri gucungirwa hafi kugira ngo hatazagira ikindi kibazo nk’iki cyongera kubaho.

Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko iki kibazo bagikurikiranye ndetse ko hari abantu bafashwe, amadosiye yabo ashyikirizwa ubushinjacyaha. Hari taliki 12, Mata, 2023.

RIB ivuga ko hari amafaranga yari yaribwe I&M Bank yagarujwe.

Itangazo rya I&M Bank kuri iki kibazo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version