I&M Bank Rwanda Yungutse Miliyari 5.1 Frw Mu 2020

I&M Bank Rwanda Plc yatangaje ko inyungu yayo mu 2020 nyuma yo kwishyura imisoro yageze kuri miliyari 5.1 Frw, nubwo ari umwaka wabaye mubi ku bikorwa by’ubucuruzi kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu mibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri, I&M Bank Rwanda Plc yatangaje ko inyungu yayo mbere yo kwishyura imisoro yari miliyari 7.8 Frw, ndetse inguzanyo yatanze zizamukaho 19% ugereranyije n’umwaka wabanje zigera kuri miliyari 205 Frw kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020.

Iyi banki yatangaje ko mu mwaka ushize amafaranga yose yinjiye yari 49.5 Frw mbere yo kuvanamo ayatanzwe ku bikorwa bya banki, akaba yarazamutseho 16.3% ugereranyije n’umwaka wa 2019.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc Robin Bairstow yavuze ko umusaruro w’umwaka ushize utanga icyizere, kubera imbaraga zakoreshejwe mu bucuruzi bwayo no kunoza serivisi z’ikoranabuhanga, kandi bikazanakomeza.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Gufasha abakiliya bacu gukomeza guhagarara neza nibyo byari intego yacu y’ibanze. Twashyizeho uburyo buboneye bwo gufasha abantu n’ibikorwa by’ubucuruzi burimo kugabanya inyungu ku nguzanyo, gukuraho amafaranga bakatwa kuri serivisi z’ikoranabuhanga no kongera igihe cyo kwishyura inguzanyo.”

Guhera ku wa 15 Mata 2020 I&M Bank Rwanda Plc yagabanyije inyungu fatizo ku nguzanyo iva kuri 16.5% igera kuri 16%, hagamijwe korohereza no kuzahura ibikorwa bibyara inyungu bikomeje kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Umwaka ushize warangiye umutungo rusange wa I&M Bank Rwanda Plc ubarirwa muri miliyari 417 Frw.

Inyungu yabonetse kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020 ariko yaragabanyutse kuko mu 2019 iyi banki yungutse miliyari 6.1 Frw, mu 2018 yunguka miliyari 7.4 Frw.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version