‘Ndrangheta’: Icyago Cyugarije Isi

Ndrangheta ni icyago gifite umwihariko. Si icyorezo nka COVID-19 , Ebola cyangwa SIDA ariko ni icyorezo ku bukungu, ubuzima n’umutekano w’abatuye ibihugu byinshi by’imigabane y’isi. Ndrangheta ni umuryango mugari w’abacuruza ibiyobyabwenge, intwaro, abantu n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko.

Polisi mpuzamahanga ivuga ko uyu mutwe ai umwe mu mitwe y’abakora ibitemewe n’amategeko ya kera kandi ikize kurusha iyindi ku isi muri iki gihe. Washingiwe mu Butaliyani mu mpera z’Ikinyejana cya 18 Nyuma ya Yezu , ukaba abarirwa imari iri hekuru ya miliyari  €53.

Iyi mibare itangwa n’Ikigo cy’ubushakashatsi ku mikorere y’imiryango ikora ibitemewe n’amategeko kitwa Demoskopika Research Institute.

Niwo mutwe wo mu Butaliyani wonyine ukorera ku migabane yose y’Isi kandi mu nzego hafi ya zose z’ubuzima.

- Advertisement -

Polisi mpuzamahanga ivuga ko abagize umuryango Ndrangheta bakorana bya hafi n’abanyapolitiki hirya no hino ku isi, kandi ngo bakora ibishoboka byose bagashaka inshuti mu bihugu ndetse hakabaho no gushyingiranwa n’abakomeye kugira ngo babigarurire.

Ibi bifasha abari muri uriya muryango kubona uburyo bwo gucuruza ibiyobyabwenge uko bashaka, gukora no gukwirakwiza amafaranga, gucuruza abantu n’ibindi binyuranyije n’amategeko.

Polisi mpuzamahanga yarawuhagurukiye…

Ubuyobozi bukuru bwa Polisi mpuzamahanga, Interpol, bwashinze itsinda ryihariye ry’abapolisi mpuzamahanga bagamije guca intege ibikorwa bya Ndrangheta.

Umuyobozi mukuru wa Polisi mpuzamahanga Jürgen Stock avuga ko iryo tsinda baryise ‘I-CAN’, rikaba rifite ubutumwa bwo gukoma mu nkokora ibikorwa by’uriya muryango aho bishoboka hose ku isi.

Uriya mutwe wa Interpol uzafasha ibihugu byatoranyijwe kumenya imikorere ya Ndrangheta, guhanahana amakuru y’aho iteganya gukorera ibikorwa byayo no gukoresha ayo makuru kugira ngo abakorera bafatwe.

Muri 2010, ibikorwa by’uriya muryango byahombeje u Butaliyani byibura 3% by’umusaruro mbumbe wabwo.

Ibindi bihugu uriya muryango ukoreramo ni Albanie, Uruguay, Leta zunze ubumwe z’Amerika, u Bwongereza, u Busuwisi, Slovakia, Malta, u Buholandi, u Budage, Colombia, Canada, Brazil, u Bubiligi, Australia na Argentine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version