Umunyamerika w’icyamamare mu gusetsa ku rwego rw’isi Steven Harvey yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko burya imbabazi ari ingenzi mu kubanisha abantu.
Yakomozaga ku mbabazi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bahaye ababiciye, bakabikora hagamijwe ko igihugu gitera imbere.
Taliki 20, Ugushyingo, 2024 Harvey yari yaganiriye na Perezida Paul Kagame ku ngingo zirebana n’ishoramari mu myidagaduro kandi hari ibiganiro by’uko Harvey( umuherwe ufite miliyoni $ 200) ashobora kuzashora mu Rwanda.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi, Steven Harvey yagize ati: “ Ku isi nkeka ko abantu bakeneye kumenya ibyabereye mu Rwanda, bakamenya ukuri kwabyo”.
Asanga uruganda rwa filimi rukorera muri Amerika rwafasha mu kumenyekanisha ibyo bintu.
Yemeza ko ibyamuzanye mu Rwanda byari birimo no kumenya amateka ababaje yarwo.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatangiye taliki 07, Mata kugeza taliki 31, Nyakanga, 1994.
Abari bagize ihuriro ry’urubyiruko rw’Ishyaka ryari ku butegetsi muri icyo gihe bitaga MRND(Mouvement révolutionnaire national pour le développement) rwitwaga Interahamwe n’Impuzamugambi( rukaba urubyiruko rw’ishyaka CDR) nibo bishe Abatutsi bangana na miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.
Umuryango w’Abibumbye niwo wemeje ko ibyabaye mu Rwanda muri kiriya gihe bikwiye kwitwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umunyarwenya Steven Harvey yavuze ko nyuma yo kubona ibyabaye mu Rwanda n’uburyo Abanyarwanda babanye mu myaka 30 ishize bibaye, yasanze gutanga imbabazi byubaka byinshi.
Ati: “ Ntabwo ubabarira umuntu ahubwo ni wowe wibabarira kugira ngo wumve uguwe neza”.
Yashimiye abatanze imbabazi avuga ko kuba barababariye ababahemukiye ari byo byatumye u Rwanda rujya ku murongo.
Yatanze isezerano ko icyo bizamusaba byose ngo afashe u Rwanda azagikora.