Imbaraga Za Gitifu W’Akagari Ziruta Iza Jenerali Ugatuyemo

Gitifu( umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari) urebye niwe pfundo ry’imiyoborere yegerejwe abaturage. Kubera ko ba Mutwarasibo na ba Mudugudu ari we baha raporo akayigeza ku bamukuriye barimo na Njyanama, usanga ari we uba uzi ibibazo by’abaturage kurusha undi wese mu bafata ibyemezo byo ku rwego rumukuriye.

Ubwo Leta yatangizaga gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi( hagiye gushira imyaka 22) yabikoze mu rwego rwo kurinda ko umuturage yajya akora urugendo rurerure ajya kure gushaka yo serivisi z’ibanze.

‘Kure’ havugwa aha ni kuri Komini ndetse no kuri Perefegitura, ubu byabaye Akarere n’Intara.

Icyemezo cyo gushyingirana, icyemezo cy’irangamimerere n’ibindi byemezo,  mbere byasabaga ko umuturage afata urugendo rurerure akajya kubyaka hakaba n’ubwo agera yo agasanga umuyobozi yagiye gukorera ahandi cyangwa se ntiyakoze, undi agakata agasubira yo.

- Advertisement -

N’ubwo kwegereza abaturage ubuyobozi byabaye uburyo bwiza bwo kubunga amaguru, ku rundi ruhande byahaye abayobozi bo mu nzego z’ibanze ubushobozi ndetse wavuga ko buruta ubw’umusirikare mukuru cyangwa umupolisi utuye mu Kagari ka Gitifu runaka.

Gitifu:Umuhesha w’inkiko

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ni umuhesha w’inkiko itarabigize umwuga. Afite uburenganzira bwo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu nyandiko mpesha z’inkiko.

Hari henshi mu Rwanda ba gitifu b’Utugari bagiye bashyirwa mu majwi ko mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’urukiko barengereye bagakora ibyo bo bishakiye.

Hari umugabo witwa Kanyandekwe wo mu Karere ka Gakenke wabwiye Taarifa ko n’ubwo ba gitifu ari abahesha b’inkiko kandi hari n’abakurikiza neza ibikubiye  mu nyandiko mpesha z’inkiko, hari n’ababikorana amarangamutima bagahemukira uwatsinzwe urubanza bitwaje ko atazi amategeko cyangwa bitewe n’uko bariye ‘bitugukwaha.

Gitifu: Umugenzuzi w’uko amabwiriza ya Guverinoma yubahirizwa

Haba mu gihe cya ‘Guma mu rugo’ ndetse no kugeza n’ubu, gitifu w’Akagari niwe wabaga ari kumwe na DASSO  n’abandi bakora mu nzego z’umutekano bareba niba abantu bambaye cyangwa bambaye neza agapfukamunwa.

Hari ubwo yasangaga runaka akambaye ku kananwa, akamuca Frw 10,000 by’amande.

Aho ‘Guma mu rugo’ itangiye gukurwaho abantu bakemererwa kujya mu kazi ariko bagahabwa amasaha yo kuba bageze mu ngo(curfew) ndetse n’amaduka akaba yafunze ku isaha runaka, mu mirenge myinshi no mu tugari twinshi  humvikanye inkuru za ba Gitifu bahengeraga isaha yagenwe irenzeho nk’iminota itanu, bakaza bagafungira umucuruzi runaka ngo yarengeje igihe kigenwa na Leta.

Yego koko yabaga yarengejeho iminota, ariko umuyobozi mwiza ni ushyira mu gaciro agaca n’inkoni izamba.

Mu migirire nk’iyi ntihabuzemo bamwe mu bayobozi b’Utugari babyanganira n’abaturage k’uburyo n’ubu batagicana uwaka.

Gahunda ya ‘Ejo Heza’ ndetse no gutanga ‘Mutuelle’ nazo zatumye ba gitifu bamwe bashyira igitutu ku baturage k’uburyo hari n’aho utarashoboye gutanga ariya mafaranga bafataga ihene ye, inka ye cyangwa ikindi kintu kikagurishwa agashyirwa muri iyo gahunda bidaturutse ku bushake bwe no ku myumvire ye.

Serivisi z’ibyangombwa byo kubaka, serivisi z’ubutaka na  gahunda zo gutoranya abahabwa inkunga zo kurengera abatishoboye nabyo biri mu bituma gitifu w’Akagari aba umuntu ukomeye.

Kugira ngo wubake inzu  cyangwa uyisane, uba ugomba kugira icyemezo ariko nanone na Gitifu akaba abizi kandi ‘abyemera.’

Hari ubwo uba ugifite ariko utabanye neza na Gitifu, akazashaka uburyo usenyerwa kubera impamvu zirimo ko runaka yubatse ibirenze ibyo yakiye icyangombwa, ko yubatswe nta cyangombwa kandi bikaba gitifu areba ntamukome imbere hakiri kare, akareka akubaka akazamwaka ruswa atayitanga agasenyerwa.

Gitifu wo mu cyaro atandukanye n’uw’i Kigali.

N’ubwo inshingano zabo zisa, ariko zishyirwa mu bikorwa mu buryo butandukanye. Hari abavuga ko itegeko cyangwa ibwiriza rishyirwa mu bikorwa ‘bitewe n’igihari.’

Mu gihe bitakiri itegeko ridakuka ko buri Munyarwanda yambara agapfukamunwa, hari umuturage witwa Mutabazi wo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe wabwiye Taarifa ko gitifu w’akagari atuyemo(yanze kumuvuga kugira ngo bitamugaruka) akorana ba Mudugudu bakareba niba abaturage bose bambaye agapfukamunwa.

Ati: “ Usanga Gitifu akina n’abaturage umukino w’injangwe n’imbeba.”

Ba gitifu bose si ko ari abantu bashakira indonke ku baturage ariko  iyo ushingiye no kuri raporo za Transparency International Rwanda n’ibindi bigo bikora raporo ku mibereho y’abaturage ubona ko hari abakagatiza.

Mukarwego utuye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kimironko yatubwiye ko itandukaniro rya gitifu wo mu cyaro n’uwo mu mujyi rishingiye no ku ngingo y’uko n’ibibazo byo mu cyaro bitandukanye n’ibyo mu mujyi.

Hari ahantu hakiboneka amavunja mu cyaro mu gihe ibi byacitse mu Mujyi.

Mu gihe mu Karere ka Kicukiro badatanga Ejo Heza kubera ko bafite ubundi bwishingizi, muri Nyabihu na Ngororero haracyari igwingira kubera imirire mibi ku bana.

Gitifu w’Akagari kamwe ko muri umwe mu Mirenge y’Akarere ka Kicukiro ntabwo azagira ibibazo n’imyitwarire nk’iby’uwo mu Kagari k’umwe mu Mirenge 21 y’Akarere ka Gicumbi ahura nabyo.

Hari uburyo bwashyizweho bwo gucyebura Gitifu…

Kubera ko gitifu w’Akagari afite ububasha bukomeye mu Kagari ayobora kandi nk’uko twabivuze haruguru akaba ashobora kubukoresha nabi, akagira abo arenganya, hatekerejwe uburyo bwo kujya acyahwa, akagirwa inama yabyanga akavanwa aho ayobora akajya ahandi.

Ubwo buryo ni ‘Inama Njyanama y’Akagari’.

Inama Njyanama y’Akagari ni inama igizwe n’abantu b’inyangamugayo kandi bashinzwe kuba ijisho ry’umuturage kugira ngo adahohoterwa bigacira aho.

Hari Perezida w’imwe mu Nama Njyanama ya kamwe mu tugari tugize Umurenge wa Kimihurura watubwiye ko ibintu byose  gitifu akora abimenyesha Perezida wa njyanama.

Muri ubwo bujyanama niho Perezida wa Njyanama abonera uburyo bwo kubwira gitifu ko ibintu runaka byagombye gukorwa mu buryo runaka kandi mu nyungu z’umuturage.

Ati: “Perezida wa Njyanama ahwitura Gitifu, yabona atabyumva akaba yamutangira raporo mu nzego zimukuriye kugira ngo zimufatire ibyemezo birimo no kumwimura akajyanwa ahandi cyangwa akavanwa mu nshingano.”

Ikindi ngo ni uko buri kwezi haterana Inama Njyanama ikarebera hamwe ibintu byose byakorewe mu Kagari kandi na Gitifu aba ahari.

Ibi bituma agira ibyo asubiza abajyanama ku bibazo basanze bibangamiye imibereho y’abaturage.

Kuba ubuyobozi bwaregerejwe abaturage ni byiza ariko bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze hari ubwo barengera bagakora ibibangamiye umuturage wa Perezida nk’uko bijya bivugwa.

Umuturage akwiye kuba ku isonga, ntabe insina ngufi bamwe bacaho urukoma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version