Imbonerakure Zizihije Umunsi Zashingiweho

Imbonerakure ni umutwe w’urubyiruko rwo mu Burundi utavugwaho rumwe. Bamwe bawushinja ko ari igikoresho Leta ikoresha igirira nabi abatavuga rumwe nayo, mu gihe abandi bawufata nk’itsinda ry’urubyiruko rw’ingirakamaro mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere.

Kuri uyu wa Gatandatu abagize iri huriro bakoreye akarasisi mu Murwa mukuru, Gitega, bishimira ko bamaze iminsi bakorana neza na Leta yaba iya nyakwigendera Pierre Nkurunziza n’iy’uwamusimbuye Evariste Ndayishimiye.

Ni inshuro ya gatandatu habaye ho umunsi Abarundi bise ‘Imbonerakure Day’.

Mu  muhango wo kwizihiza isabukuru ya gatandatu y’Imbonerakure, hari amashyaka yari yaje kuwuzihiza harimo UPRONA, RANAC, ADR,  UPD_Zigamibanga na Sahwanya FRODEBU.

- Kwmamaza -

Hari kandi n’abahagarariye imiryango idashingiye kuri Leta igize Sosiyete Sivile y’u Burundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version