Imibare Y’Afurika Niyo Izatuma Yigobotora Ingaruka Za COVID-19

Ikigega mpuzamahanga cy’imari ,IMF, kivuga ko kugira ngo ubukungu bw’ibihugu by’aAfurika buzikure mu ngaruka za COVID-19 bizaterwa n’uburyo bizakora imibare yabyo. Ibizabara neza nibyo bizunguka n’aho ibizabara nabi, bizasubira inyuma kurusha aho byari biri mbere y’uko kiriya cyorezo kigera muri Afurika.

Ibi ni ibyanzuwe n’ubuyobozi bukuru bwa kiriya kigega mu nama bwagiranye n’ishami ryacyo rishinzwe gukurikirana ibibazo by’Afurika bita Africa Caucus.

Abandi bantu bari bitabiriye iriya nama barimo abahagarariye ibihugu 12 by’Afurika muri kiriya kigega.

Itangazo ryasohowe na kiriya kigega risinyweho n’umuyobozi wacyo Madamu Kristarina Georgieva hamwe na Bwana Domitien Ndihokubwayo uyobora ishami rishinzwe gukurikirana ibibazo by’Afurika.

- Kwmamaza -

Muri ryo ibihugu by’Afurika bisabwa gukomeza gukingira abaturage babyo ariko nanone bikihatira gushyiraho politiki zizamura imibereho y’abaturage bakennye kurusha abandi.

 Ikigega mpuzamahanga cy’imari kivuga ko imibare cyakoze yacyeretse ko ubukungu bw’ibihugu by’Afurika y’Amajyaruguru bikize kuri Petelori buzazanzamuka vuba ugereranyije n’ubw’ibindi bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Kivuga ko ubukungu bw’ibi bihugu tuvuze nyuma budashobora kuzanzamuka mu buryo bufatika byibura mbere ya 2025.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, kiriya kigega gitanga inama y’uko ibihugu by’Afurika byagombye gushyira imbaraga muri politik zigamije iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga no kurengera ibidukikije.

Ikindi ni uko ibihugu bigomba gushyiraho za politiki ziha abashoramari uburyo bwo gukora, imisoro ikagabanywa kandi uburyo bwo kubona uruhushya rwo gukora bukihutishwa.

Madamu Kristarina Georgieva

Abahanga mu bukungu ba kiriya kigega basaba ibihugu by’Afurika kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’ubucuruzi buhuza ibihugu by’uyu mugabane yiswe African Continental Free Trade Agreement.

Ndihokubwayo na Georgieva bavuga ko Afurika nikomeza muri uyu mujyo, izabona inkunga yo gukoresha kugira ngo yiteze imbere, ive mu ngaruka yatewe na COVID-19.

Tariki 22, Ukwakira, 2020 IMF yasohoye icyegeranyo k’uburyo ibihugu by’Afurika byazahajwe na kiriya cyorezo.

Ni icyegeranyo kiswe Regional Economic Outlook. Kiriya cyegeranyo cyerekanye ko ubukungu bw’Afurika bwagabanutseho -3% muri rusange kandi ko ibihugu bishingiye ubukungu bwaryo ku bukerarugendo ari byo byazahaye cyane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version