Kuba Minisitiri W’Intebe Ni Ukugorwa…Ubuhamya Bwa Tony Blair

Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza guhera muri 1997 kugeza muri 2007. Mbere y’uko aba we, ntiyari yarigeze akora mu nzego z’ubuyobozi mu Bwongereza.

Avuga ko kuba Minisitiri w’Intebe bitamworoheye kubera ko ari akazi gasaba gufata imyanzuro buri munsi kandi gahangayikisha kuko itangazamakuru, abandi banyapolitiki baba bacungira  Minisitiri w’Intebe hafi.

Hari mu kiganiro Blair yahaye BBC Radio 4, cyatangiye gahunda yo gusesengura akazi kakozwe na Minisitiri b’Intebe b’u Bwongereza mu myaka 300 ishize.

Tony Blair yagize ati: “  Umbajije niba kuba Minisitiri w’Intebe byaranyuze naba nkubeshye kuko nabaye we mu buryo ntari niteguye kandi erega ni akazi kagoye, gasaba kuba maso no gufata imyanzuro buri munsi kandi ikomeye.”

- Advertisement -

Iyi ishobora kuba ariyo mpamvu yatumye guhera muri 2007 ataherukaga muri Politiki.

Kuva kiriya gihe Tony Blair yakoze akazi ko kugira inama ibigo by’ubucuruzi na za banki ndetse no gutanga ibiganiro mbwirwaruhame.

Ni mu mujyo umwe na Barack Obama na Madamu we Michelle Obama.

Kuba Minisitiri w’Intebe Yabigereranyije n’uko Umufana yashingwa kuyobora Man U…

Umunyamakuru wa BBC yamubajije uko yiyumvaga agitangira kuba Minisitiri w’Intebe asubiza ko byamugoye nk’uko byagora umufana wa Manchester United baramutse bamuhaye kuyiyobora.

 Blair yavuze ko kubera ubunini bw’inshingano yari afite hari ubwo yumvaga bimurenze, agahitamo kujya mu gikoni guteka sandwich, bikamufasha guhumeka no kumva arihutse.

Abantu bemeza ko nta kazi katagira imvune zako, ariko akazi gasaba gufatira imyanzuro igihugu karavuna kurusha akandi kose.

Yigeze gushyigikira Bush mu ntambara ya Iraq
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version