Andrzej Sebastian Duda uyobora Pologne n’umugore we Agata Kornhauser–Duda bageze muri Kenya kuri uyu wa Mbere bakirwa na William Ruto na Madamu we Rachel Ruto.
Ni uruzinduko ari burangize ahita yurira indege ye imuzana mu Rwanda kuganira na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ku ngingo z’uburyo ibihugu byombi byakomeza gukorana.
Ni uruzinduko azasuramo urwibutso rwa Gisozi ariko mu minsi itatu azamara mu Rwanda akazasura n’i Kibeho ahari ahantu hatagatifu ba mukerarugendo bakunze gusura.
U Rwanda rufite Ambasaderi warwo i Warsaw( Umurwa mukuru wa Pologne) uwo akaba ari Prof Anastase Shyaka.
Ariko Pologne nayo irateganya kuzayifungura mu Rwanda.
Mu Ukuboza, 2022 nibwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Pologne witwa Pawel Jabłoński yabwiye mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane by’u Rwanda Dr. Vincent Biruta ko Pologne yifuza gufungura Ambasade i Kigali.
Hari kandi n’abashoramari 20 bavugaga ko biteguye gushora mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’u Rwanda.
Jabłoński icyo gihe yavuze ko gufungura iriya Ambasade bizaterwa n’imikoranire hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi.
Ati: “ Mu bihe bisanzwe gufungura Ambasade bisaba igihe runaka kirimo n’ibikorwa byo gutegura uko imirimo yayo izaba ikora ariko ndabizeza ko bizakorwa vuba uko bishoboka kose kugira ngo hafungurwe Ambasade z’ibihugu byombi.”
Yunzemo ko Pologne yashyize ku mwanya wa mbere u Rwanda nk’igihugu bazakorana mu rwego rw’uburezi kandi mu buryo bw’umwihariko.
U Rwanda nicyo gihugu cy’Afurika cya mbere gifite abanyeshuri benshi biga muri Pologne bagera ku 1,200.