Imidali Irimo Guhatanirwa Mu Mikino Olempiki Ifite Agaciro Kangana Iki?

Guhera ku wa 23 Nyakanga 2021, abakinnyi bahagarariye komite olempiki 206 zo ku rwego rw’ibihugu wongeyeho ikipe y’impunzi, bakomeje guhatanira imidali mu mikino irimo kubera i Tokyo mu Buyapani. Yagombaga kuba mu mwaka ushize, isubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Iyo midali igenda igabanywa mu byiciro bitewe n’icyo ikozwemo, kuko uwa mbere ahabwa umudali wa zahabu (gold), uwa kabiri agahabwa Ifeza (silver), uwa gatatu agahabwa Umuringa (bronze).

Mu buryo bujyanye n’amafaranga, iyo umuntu yegukanye umudali arawutahana, yagera mu gihugu agahabwa akandi gahimbazamusyi bitewe n’igihugu.

Benshi mu bakinnyi bagiye bakunda kugaragaza ko badashobora kugurisha imidali yabo kubera icyo isobanuye gikomeye ku rugendo rwabo mu mikino ngororamubiri.

- Advertisement -

Bitewe n’imikino igiye kuba, imidali igenda ihindurwa bijyanye n’umwihariko w’igihugu kizayakira. Kuri iyinshuro yashushanyijwe n’umunyabugeni w’Umuyapani Junichi Kawanishi.

Buri mudali wa zahabu, feza cyangwa umuringa ukozwe mu buryo bw’uruziga, ukagira milimetero 85 umurambararo, mu gihe umubyimba uri hagati ya nilimetero 7.7 na 12.1.

Umudali wa zahabu ukozwe mu Ifeza isize zahabu ya garama 6, umudali we ugapima garama 556.

Umudali wa Feza wo uba ukoze mu Ifeza nsa, ugapima garama 550. Ni mu gihe umudali w’Umuringa upima nibura garama 450, ukozwe na 95% by’Umuringa na 5% bya zinc.

Ugendeye ku biciro byo ku isoko uyu munsi, umuntu agurishije umudali wa zahabu yatsindiye ushobora kugurwa $800 umuntu aramutse awushongesheje, uwa Feza ukagurwa $450 naho uw’Umuringa ukagurwa $5.

Gusa bitewe n’uwegukanye umudali, uramutse ugurishijwe muri cyamunara igiciro gishobora gutumbagira cyane nk’uko biheruka kugenda ku midali itandukanye.

Ubwo imikino Olempiki iba mu buryo bugezweho yatangiriraga i Athens mu Bugereki mu 1896, nta midali ya zahabu yatanzwe nk’uko birimo kugenda ubu, ahubwo hatangwaga iza Feza ku babaye aba mbere.

Aba kabiri bahabwaga Umuringa, ku mwanya wa gatatu nta mudali watangwaga.

Umwe muri iyo midali ya Feza mu kwezi gushize wagurishijwe $180,000.

Uretse uwo, umudali wa zahabu wegukanywe na Leuris Pupo wo muri Cuba mu mikino olempiki ya London mu 2012 uheruka kugurishwa $73,200, mu gihe uwa mugenzi we Iván Pedroso yegukanye wo mu mikino ya Sydeny mu 2002 waguzwe $71,335.

Iyo midali itatu yagurishijwe muri cyamunara zategurwaga n’ikigo RR Auction cyo muri Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gusa icyo giciro kiri hasi cyane ya miliyoni $1.46 zishyuwe ku mudali wa zahabu watsindiwe na Jesse Owens mu mikino olempiki ya Berlin yabaye mu 1936, wagurishijwe muri cyamunara mu 2013.

Uwo mudali ufatwa nk’uwagize agaciro kari hejuru mu mikino olempiki, ukaba umwe muri ine yegukanywe n’umunyamerika w’umwirabura Owens, mu mikino yo mu 1936.

Hari mu gihe cyari gikomeye kuko Hitler yari akomeje kwimakaza amatwara ashyira imbere ko aba-Nazi ari bwo bwoko buhatse ubundi ku isi.

Ibihembo biruta agaciro k’umudali

Umuntu utahanye umudali yakiranwa icyubahiro iwabo, ndetse kugira ngo wumve agaciro bigezeho, Umunya-Philippines Hidilyn Diaz wo mu cyiciro cy’abaterura ibiremereye aheruka kwegukana umudali wa zahabu mu mikino ya Tokyo.

Ni wo mudali wa mbere wa zahabu kiriya gihugu cyari cyegukanye, bitangazwa ko Minisiteri ya Siporo n’abacuruzi bakomeye muri Philippines bamwemereye miliyoni 33 z’ama pesos akoreshwa muri icyo gihugu, ni ukuvuga nibura $600,000. Angana no hafi miliyoni 600 Frw.

Ayo akiyongeraho inzu ebyiri n’ingendo z’ubuntu mu kigo cy’indege cy’icyo gihugu.

Hidilyn Diaz yegukanye umudali wa mbere wa zahabu watashye muri Philippines

Nubwo komite mpuzamahanga y’imikino olempiki idatanga ibihembo mu mafaranga, ibihugu bitanga amafaranga menshi ku midali.

 

Igihugu Zahabu Ifeza Umuringa
Singapore $737,000 $369,000 $184,000
Kazakhstan $250,000 $150,000 $75,000
Malaysia $236,000 $71,000 $24,000
U Butaliyani $213,000 $107,000 $71,000
Philippines $200,000 $99,000 $40,000
Hungary $168,000 $126,000 $96,000
Brazil $49,000 $29,000 $20,000
U Buyapani $45,000 $18,000 $9,000
Leta zunze ubumwe za Amerika $37,500 $22,500 $15,000
Afurika y’Epfo $37,000 $19,000 $7,000
Canada $16,000 $12,000 $8,000
Australia $15,000 $11,000 $7,000

Magingo aya u Bushinwa buyoboye ibindi bihugu mu midali ya zahabu muri Tokyo 2020, aho bufite 23, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite 20, u Buyapani bufite 17, Australia ifite 14 naho u Bwongereza bufite 9.

Muri rusange abakinnyi barimo guhatanira imidali 1,017 mu marushanwa 339 azaba kugeza ku wa 8 Kanama 2021.

Abarusiya basutse amarira nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu
Emma McKeon wo muri Australia arimo kwerekeza mu mazi ngo atangire koga
Umushinwa Yang Qian ni we wegukanye umudali wa mbere wa zahabu muri iyi mikino olempiki
Bamwe basuka amarira kubera ibyishimo byo gutwara imidali
Hidilyn Diaz yatwaye umudali wa zahabu mu guterura ibiremereye
Gusimbuka ahantu harehare ni umwe mu mikino ishimisha
Habamo no gusiganwa ku magare basimbuka ibintu binyuranye
Harimo n’umukino wo gutera intosho
Harimo n’umukino wo gutera intosho
USA iza imbere mu bihugu bimaze gutwara imidali myinshi muri rusange
Imikino ya Tokyo ntiyitabiriwe n’abafana kubera ko irimo kuba mu bihe by’icyorezo
Indonesia ihagarariwe mu mikino ya badminton
Kenya yaserutse mu mukino wa Volleyball
Novak Djokovic wamamaye muri Tennis yatashye nta mudali
Selemon Barega wo muri Ethiopia yanikiye abandi mu kwiruka metero 10,000
Umunyamerikakazi Sunisa “Suni” Lee yafotowe arimo kwiyereka
Suni Lee yegukanye umudali wa zahabu
Umudali wa zahabu ni wo uruta iyindi muri iyi mikino
Umunya-Jamaica Elaine Thompson-Herah yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa ku maguru muri metero 100
Umunyamerika Caeleb Dressel yegukanye imidali mu koga
Umunyamerika Chase Kalisz yegukanye umudali wa zahabu mu koga
Umunyamerika Kendra Harrison arimo gusiganwa ku maguru
Umunyamerika Simone Manuel ubwo yari avuye mu mazi
Umunyamerikakazi Simone Biles ntabwo yabashije gusoza amarushanwa
Umunya-Suede Armand Mondo Duplantis ahatana mu gutera umuhunda
Umushinwa Gong Lijiao nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu
Umuyapani Shoichiro Mukai n’Umudage Eduard Trippel bahanganye muri Judo
Umwe yishushanyijeho ikirango cy’iyi mikino olempiki
Uyu arimo guhiganwa mu kumasha
Ibyishimo biba ari byose ku begukanye imidali

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version