Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imihanda ‘Mishya’ Y’i Muhanga ‘Isenyutse Itaratahwa’ Ku Mugaragaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Imihanda ‘Mishya’ Y’i Muhanga ‘Isenyutse Itaratahwa’ Ku Mugaragaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2024 7:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abakoresha n’abaturiye imihanda mishya ya kaburimbo yubatswe mu Murenge wa Nyamabuye na Shyogwe mu Karere ka Muhanga  bavuga ko yamaze kwangirika itaratahwa ku mugaragaro. Amakuru avuga ko Minisitiri w’ibikorwa remezo aherutse gusaba ubuyobozi bw’aka Karere gukosora ibi bintu.

Ni ubutumwa bahawe mbere ya Noheli ya 2023.

Abaturiye iyo mihanda bari bamaze igihe batabaza Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga babugaragariza amakosa akorwa n’ikigo cyahawe isoko ryo kubaka iyo mihanda ariko ngo gutakamba kwabo ntikumviswe.

Nyuma y’aho Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore abiboneye akabibwira ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, ubu ngo hari kurebwa uko iyi mihanda yasubirwamo.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore

Hari umuturage wabwiye bagenzi ba UMUSEKE ati: “Twatangiye kubibwira Akarere mu ntangiriro z’uyu mwaka[2023], inzego zibibonye tumaze igihe dutakamba.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi aherutse kubwira iki kinyamakuru ko ikibazo cy’iyo mihanda baherutse kukiganiraho n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga basaba ko amakosa yose akosorwa mbere y’uko iyi mihanda yakirwa ku mugaragaro.

Avuga ko iki ari ikibazo bitayeho kandi ko yizeye ko kizakemuka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ntacyo bwasubije itangazamakuru ku bibazo byose ryabubajije kuri iki kibazo kugeza ubwo inkuru isohokeye.

Kubaka iyi mihanda byatangiye muri Gicurasi, 2022, bikaba byaragombaga kumara amezi 12, ariko hagiye gushira imyaka ibiri ni ukuvuga amezi 24 bisa n’aho iyo mihanda icyubakwa.

Umuhanda urasondetse mu gihe inkingi z’amashanyarazi zasenywe…

Aya mapoto bayasenye amaze umwaka ashinzwe

Inkuru y’uko iyi mihanda isondetse ivuzwe mu gihe hashize amezi abiri havuzwe indi y’amapoto ya REG yasenywe amaze umwaka ashinzwe.

Nabyo byabereye muri Muhanga.

Ubuyobozi bwa REG muri aka Karere icyo gihe bwabwiye itangazamakuru ko bayakuye aho bari barayateye kugira ngo imirimo yo kwagura umuhanda izatangira muri Kanama 2024 izabone aho ihera.

Hagomba kurandurwa inkingi 123.

Bivuze ko bayaranduye habura amezi hafi icyenda ngo kwagura umuhanda nyirizina bitangire kuko, nk’uko babivuga, bigomba gutangira muri Kanama, 2024.

Ubuyobozi bw’iki kigo ku rwego rw’igihugu bwo  buvuga  ko icyemezo cyo gukuraho inkingi zitwara intsinga z’amashanyarazi cyafashwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi(RTDA) kubera kwitegura ibyo kwagura umuhanda Kigali-Muhanga.

Byumvikanisha ko hashobora kuba harabaye ubwumvikane hagati ya REG na RTDA mbere yo gushyiraho ariya mapoto ndetse na mbere yo kuyarandura, impande zombi zikaba zarabivuganyeho, wenda nyuma ‘bikaza guhinduka.’

Umwe mu baturage b’aho ayo mapoto yahoze ateye yabwiye itangazamakuru ko kubaka amapoto ukayarandura hashize umwaka umwe, bigaragaza guhuzagurika mu igenwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga kuko umwaka ari igihe gito mu iterambere ry’ahantu cyane cyane h’Umujyi.

REG yabwiye itangazamakuru ko  kwagura uriya muhanda bizajyana no kongera guteraho andi mapoto ariho amatara meza ajyanye n’igihe.

Izi ngero ni zimwe mu zigaragaza gukora nabi igenamigambi, ibintu bigakorwa huti huti ejo bigasubirwamo; gutyo gutyo…

TAGGED:AmapotoAmashanyarazifeaturedGusondekaImihandaKayitesiMinisitiriMuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Baraburirwa Ku Mvura Iri Imbere
Next Article RDF Mu Biganiro By’Ubufatanye N’Ingabo Za Pakistan
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?