Ba rwiyemezamirimo n’abandi bahanga udushya mu buhinzi no mu bworozi bari mu imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga mu gukonjesha imbuto, imboga n’ibindi hagamijwe kubungabunga umusaruro no kuzihaza mu biribwa.
Riri kubera mu Murenge wa Kanombe ahitwa mu Rubirizi ahari ikigo cya RAB.
Mu rwego rwo kubika ibi biribwa by’ingirakamaro mu guha umubiri ibirinda indwara, hari abahanze ikoranabuhanga rikoresha ingufu ziva ku mirasire y’izuba zigakoreshwa mu byuma bihunika inyanya ntizipfe kubora.
Ubusanzwe, Abanyarwanda benshi batunzwe n’ubuhinzi nk’uko na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva aherutse kubihamiriza Abadepite.
Imbogamizi ikomeye ngo butume igihugu kihaza mu biribwa ni uko abantu bagihinga gakondo, bagasarura bike kandi bimwe bikangirikira mu murima, mu isarura no mu ihunika.
Umuyobozi wungirije muri RAB ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi Dr. Florence Uwamahoro avuga ko ikoranabuhanga mu kubungabunga imbuto n’imboga ari ingenzi mu kugabanya iyangirika ry’imyaka.
Ati: “ Hari urugendo rwo kubungabunga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi nk’imboga n’imbuto, bya bihingwa dusarura biri ‘fresh’. Ni gahunda izadufasha kuko isanzwe inagaragara muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu.”
Avuga ko ibihingwa by’ingenzi byugarijwe n’iyangirika nyuma yo gusarurwa ari imboga n’imbuto hakiyongeraho n’ibikomoka ku matungo nk’inyama, amafi n’ibindi.
Claudine Uwineza ushinzwe kwamamaza ubucuruzi mu kigo cyahanze ikoranabuhanga rikoresha imirasire mu gutuma imbuto n’imboga bitabora kitwa Munyax-Eco avuga ko barishyize mu Mujyi wa Kigali, muwa Musanze n’i Burundi.
Bashyize ibyuma bikoresha iryo koranabuhanga muri Juru mu Karere ka Bugesera, muri Kamonyi no muri Nyamagabe ahari amakoperative aryifashisha.
Ati: “ Intego ni ugufasha abahinga ibyo bihingwa kudatakaza umusaruro nk’inyanya ahubwo ugahunikwa igihe kirekire.”
Nubwo hakiri umusaruro mwinshi wangirikira mu rugendo ruva mu murima kugera mu gikoni, intego ni ukuzawugabanya ukava kuri 13.8% mu mwaka wa 2023 ugera kuri 8% mu mwaka wa 2029.
Bikubiye mu ntego ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera ubwinshi n’ubwiza by’ibyo abaturage barya, bakazihaza mu biribwa nibikomeza muri uwo mujyo.
Imurikabikorwa riri kubera mu Rubirizi ryatangiye tariki 06, rikazarangira tariki 10, Ukwakira, 2025.
Ni mpuzamahanga kuko ryitabiriwe n’aba rwiyemezamirmo baturutse no muri Kenya.