Ku mupaka w’u Rwanda na DRC hakiriwe abacanshuro bakabakaba 300 bacishijwe mu Rwanda mbere yo kurizwa indege basubizwa iwabo.
Mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo bari bageze i Rubavu ku mupaka wa La Corniche barasakwa barangije burizwa bisi eshanu bajyanwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe aho biteganyijwe ko muri iri joro bari bucyurwe iwabo.
Polisi y’u Rwanda hamwe n’Ishami rya RDF rushinzwe imyitwarire iboneye(Military Police) nibo babakiriye barabasaka bakabashyikiriza abashinzwe abinjira n’abasohoka mbere y’uko boherezwa i Kigali.
Barakirwaga bagashyirwa ku murongo, bagasakwa buri wese ukwe.
Umwe muri bo bacanshuro yabwiye The New Times ati: ” Kuba tugeze mu Rwanda ni umugisha, turaruhutse. Abanyarwanda bazi kwakira abantu neza. Turaruhutse{ a big relief}’.
Aba barwanyi bageze mu Rwanda bakurikiye abasirikare ba DRC babo bahageze ku wa Mbere bahunze amasasu yari ababanye menshi yaraswaga n’abarwanyi ba M23.
Abakozi ba MONUSCO nabo bamaze kugera mu Rwanda, bakirirwa kuri Kigali Péle Stadium mbere yo gushakirwa uko bataha iwabo.
Iby’abacanshuro byo ntibiramenyekana kuko bagisakwa, amakuru y’ibyabo akaza kumenyekana mu masaha ari imbere.
Umugaba W’Ingabo Za DRC Ati: ‘ Intambara N’u Rwanda Tuzayitsinda’