Imikorere Y’Ibigo Byigenga Bicunga Umutekano Igiye Kuvugururwa

Mu nama ya mbere yakoranye n’abayobozi b’ibigo byigenga bicungira abantu umutekano, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabasabye gukora uko bashoboye imibereho y’abakozi babo ikaba myiza. Nabo bamwijeje ko bidatinze bazamuha gahunda bihaye yo kuvugurura imikorere y’ibigo byabo.

Itegeko rigena imikorere  y’ibigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda ryasohotse mu mwaka wa 2020.

Hari n’iteka rya Minisitiri w’umutekano rigena imikorere y’ibi bigo.

Umuyobozi w’ihuriro ry’ibigo byigenga bicunga umutekano akaba n’umuyobozi w’Inama Nkuru y’ibi bigo Alex Muteyeye yavuze ko ‘ubu buri kigo cy’umutekano’ kizajya kigaragaza uko cyubahiriza ibikubiye mu itegeko, byagaragara ko hari ibyo kitujuje kigaragaza uko giteganya kuzabyuzuza.

- Advertisement -

Avuga ko abatazabyubahiriza bazasabwa kwandika bakagaragaza imbogamizi bahuye na zo kandi bagashyiraho igihe ntarengwa bazaba bamaze kuzuza ibisabwa.

Gahunda ihari ni uko mu gihe gito bazaba bamaze kugaragariza  Polisi y’u Rwanda  ivugururamikorere cyane cyane  mu kwinjiza abakozi mu kazi, gutanga amahugurwa, gukoresha abakozi bafite imibereho myiza kandi bakorera ku masaha agenwa n’itegeko.

Ikindi bazerekana ni  uburyo bashyizeho bwo guhembera abakozi ku gihe umushahara ugendanye n’igihe, guteganya ibikoresho bihagije byifashishwa mu gucunga  umutekano no kugira isuku n’imyitwarire myiza ku bakozi.

Kubaho neza ngo bikubiyemo guhemberwa ku gihe, guhabwa ibikoresho by’akazi n’ibindi bituma bagera ku nshingano zabo nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

Ibi kandi bashimangiwe na CP John Bosco Kabera uyobora Ishami rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo n’ibigo byigenga bicunga  umutekano n’abayobozi b’ibigo byigenga bicunga umutekano (ISPSP).

Ati: “Mbere na mbere mugomba kwita ku mibereho myiza y’abakozi, ibikoresho byo mu kazi bibafasha gucunga umutekano, uko mutoranya abakozi banyu n’uko mubinjiza mu kazi. Itegeko ry’umurimo rirabareba, mukoreshe abakozi amasaha ashoboka kandi ari mu itegeko no mu mabwiriza ya Minisitiri w’umutekano.”

Yasabye abo ashinzwe kuyobora guhora basoma amategeko agenga umurimo kugira ngo batazayatandukira.

Yabasobanuriye ko itegeko riha Polisi y’u Rwanda ububasha bwo kugenzura imikorere y’ibigo bayobora ariko ko nabo bagomba kujya bigenzura ubwabo, bagakosora ibyo batubahiriza biteganywa n’itegeko.

Yagize ati: “Nka Polisi y’u Rwanda itegeko ridusaba kugenzura imikorere yanyu, tukabakebura aho tubonye bitameze neza. Turabasaba kugira uruhare mu kwigenzura tutagombye kujya tuza kubakurikirana no kubagenzura.”

CP Kabera yabasobanuriye ko itegeko riha Polisi y’u Rwanda ububasha bwo kugenzura imikorere y’ibigo bayobora

CP Kabera yababwiye ko nibasoma kandi bakumva neza ingingo 48 zikubiye mu itegeko rigenga umurimo n’abakozi mu Rwanda bizabafasha kugera ko nshingano zabo kandi serivisi batanga zikanoga.

Yabibukije ko hari bimwe mu bigo barinda biri ku rwego mpuzamahanga bityo bakaba bagomba kunoza ibyo bakora birinda gusiga icyasha ibigo byabo n’u Rwanda muri rusange.

Kuri  ubu mu  Rwanda habarirwa ibigo byigenga bicunga umutekano  17 bikorera hirya no hino mu gihugu, birimo bine  biri ku rwego mpuzamahanga.

Bamusezeranyije ubufatanye busesuye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version