Imikorere y’ubwonko bwawe ‘yemeza ko’ imirimo ibiri yananiye impyisi

Ntabwo umuntu ari impyisi ariko rero umugani ugana akariho!

Umuntu ni inyamaswa ifite kandi igendera ku maguru abiri, ikagira uruti rw’umugongo ruhagaze kandi ikagira igikanka kitabwataraye kirimo ubwonko burimo uturandaryi nyabwonko(neurons) tugera kuri miliyari 100.

Ku byerekeye akamaro umuntu afitiye ibindi binyabuzima muri rusange, iyo witegereje usanga ari gake kuko abahanga bemeza ko ari we ubihigira kubimara, akabyangiza agamije guhaza ibyifuzo bye bidashira.

Impyisi yo ni inyamaswa iteye ikwayo haba mu mimerere y’umubiri, mu mibanire yayo n’izindi nyamaswa ndetse no ku kamaro imariye ibindi binyabuzima.

- Advertisement -

Ni inyamaswa ivanze kuba ari imbwa ariko  nanone ikagira amabara arimo n’ayenda gusa n’ay’ingwe.

Zibamo amoko atatu: Impyisi zidomaguye, Impyisi z’imirongo, n’Impyisi z’ibigina/inzobe.

Impyisi yakuze neza ishobora kugira ibilo 80 ikareshya na metero ebyiri.

Mu buryo butandukanye n’uko umuntu abigenza, impyisi zo zikora akazi ko gusukura isi(ibihuru) aho ziba mu byanya bikomye.

Ziyisukura binyuze mu kurya ibyaboze. Abize ibinyabuzima bayita Scavenger, aka kazi ikaba igasangiye n’inkongoro, ingona n’izindi nyamaswa zirya ibyaboze.

Mu mibanire yazo, impyisi z’ingabo ziha ingore uburenganzira bwo kwihitiramo izizisenza.

Si nk’abantu usanga umugabo ari we utegeka uko ‘ibintu hafi ya byose’ bigenda mu muryango.

Tugarutse ku bikubiye mu mutwe y’iyi nkuru, iyo urebye uko abahanga basobanura imikorere y’ubwonko bw’umuntu, usanga koko imirimo ibiri yarananiye impyisi.’

Aha ariko baganishaga ku muntu

Imikorere y’ubwonko bwa muntu iratangaje!

Ubwonko bw’umuntu mukuru buba bupima hagati ya Kg 1.2 na Kg 1.4 , bukagira sentimetero kare 1,260 ku bagabo na sentimetero kare 1130 ku bagore.

Twa turandaryi nyabwonko twavuze haruguru akenshi dukora ari uko dukoranye. Ni nka ya mvugo ngo ‘imiti ikora ikoranye’.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Queensland muri Australia basanze impamvu ituma ubwonko bw’umuntu buhitamo kwibanda ku kintu runaka muri byinshi biba bibera iruhande rwe ari uko hari ibyo buhitamo kudatindaho.

Buri munsi kandi hafi buri kanya ubwonko b’umuntu cyane cyane umuntu mukuru bubona amakuru atandukanye kandi aturutse ahantu henshi abusaba kuyitaho.

Ayo makuru azanwa n’ibice by’umubiri wacu birimo amatwi, amazuru, uruhu, amaso n’akanwa.

N’ubwo ayo makuru aba ari menshi kandi buri rugingo ruyohereje rukaba ruba rwayahaye agaciro, ubwonko bwo buhitamo ayo buha umwanya bukayasesengura, andi bukayirengagiza.

Iyi niyo mpamvu umubyeyi ufite umwana muto ashobora kumva ijwi rye arira kandi ari mu bantu benshi buri wese yiganirira n’undi icyo ashaka kandi mu ijwi yifuza.

Ibi bishoboka bite?

Professor Stephen Williams  wo muri ya Kaminuza twavuze haruguru avuga ko  ubwonko bufite amayeri bukoresha kugira ngo buhe ibintu bimwe agaciro bikime ibindi.

Stephen Williams avuga ko ubwo buryo bukiganirwaho n’abahanga kuko buteye mu buryo butangaje.

Kugira ngo ubwonko bwacu bugire ibyo bwitaho kurusha ibindi bisaba ko twa turandaryi nyabwonko duhagarika gukorana dufatanye urunana(sync) ahubwo tumwe tugakora dusa n’utwigenga(desync).

Williams avuga ko ibi bifasha ubwonko gukora mu bihe bitabworoheye kuko twa turandaryi nyabwonko tubona uburyo bwo kwisanzura tugasesengura amakuru runaka atangwa na za ngingo twavuze haruguru kandi mu buryo bwihariye.

Uku kwigenga niko gutuma ubwonko bw’umuntu utwaye ikinyabiziga ahanga amaso imbere kandi n’iruhande rwe hari ibindi bintu bishobora kumurangaza nk’abakobwa beza batambuka, imodoka zihenze, inzu z’agatangaza cyangwa amakuru ari gutambuka kuri radio runaka akunda.

Kugira ngo bikunde bisaba ko ubwonko bukora umusemburo witwa acetylcholine ubufasha muri kariya kazi.

Burya kandi abantu bafite ubwonko bumenya icyo bwitaho kandi bukagiha umwanya baba bafite ubwenge kurusha babandi bashamadukira ikije cyose.

Muri Bibiliya mu gitabo cy’Imigani hari ahavuga ko  ‘umuswa yumva ikivuzwe cyose ariko umunyamakenga yitegereza inzira ye’.

Impamvu ituma guha ikintu umwanya biba iby’agaciro ni uko bifasha ubwonko kuzakibuka mu gihe kiri imbere.

Nibwo uzumva ngo runaka ‘yazirikanye kiriya kintu’ 

Impanuka zo mu muhanda zifite aho zihuriye no kutita ku by’ingenzi kurusha ibindi…

Dushingiye ku byo twanditse haruguru, buri wese ushyira mu gaciro yakwiyumvisha impamvu Polisi ihora isaba abantu kwirinda gutwara ikinyabiziga biruka kandi bari kuri telefino cyangwa bakora ibindi bituma ubwonko bwabo buta umurongo.

Umushoferi wa Coaster utwaye abagenzi, ariko yagera Rugobagoba agahamagarwa na madamu we amubwira ko ku wa Kabiri abana batazajya kwiga kuko uwo bakodesha inzu atarabishyura, ashobora kutitegeza inzira acamo, akaza kuwurenga.

Birashoboka ko iyi ari nayo mpamvu abayobozi bakuru mu nzego za Leta n’izindi zisaba gufata ibyemezo bashakirwa abashoferi babatwara.

Hari n’abatitaba  telefoni ahubwo zikitabwa n’abandi hirindwa ko hari zimwe zahamagara zibabwira ubusa, bigatuma ubwonko bwabo butakaza imbaraga zo kuza kwitaba no gusubiza telefoni ziri buhamagare zivuga ibintu biremereye bireba ubuzima bw’abantu benshi.

Mu kiganiro, Commissioner of Police ( CP) Rafiki Mujiji yahaye abanyamakuru muri 2019 ( ni mu kiganiro Polisi iha abanyamakuru buri mwaka kugira ngo ibahe amakuru y’umutekano yaranze umwaka cyangwa amezi runaka) yanenze abakobwa bagendera kuri moto bari no kuri chat ya WhatsApp.

Icyo gihe Commissioner Mujiji yasabye abo bakobwa kumva ko nta kintu kiba kihutirwa baba bandika kuri WhatsApp k’uburyo byatuma bashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubuzima bw’abakobwa nk’abo bushyirwa  mu kaga n’uko iyo umumotari atunguwe n’ikintu runaka bikaba ngombwa ko afata feri ahutiyeho cyangwa se akagikatira bitunguranye, bahanuka bakagwa.

Kubera ko wa mukobwa(ntabwo ari abakobwa gusa babikora ariko nibo byiganjemo)aba arangariye ku kintu ubwonko bwe buba bwahaye agaciro, ntamenya ibyabaye bityo agahanuka bikaba byamuviramo urupfu cyangwa imvune ikomeye cyangwa ubumuga.

Mu magambo avunaguye, imirimo ibiri yananiye impyisi, muntu nawe kandi yaramunaniye kuko iyo ashatse kuyibangikanya hari umwe upfa cyangwa yombi igapfa cyangwa nawe agapfa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version