Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

François Bayrou

François Bayrou wari uri hafi kumara umwaka ayobora Guverinoma y’Ubufaransa ashobora kuza kweguzwa n’Inteko ishinga amategeko y’igihugu cye iri buterane kuri uyu wa Mbere Tariki 08, Nzeri, 2025.

Mu mwaka ushize Tariki 13, Ukuboza, nibwo François Bayrou yageze mu mwanya wa Minisiteri y’Intebe y’Ubufaransa asimbuye Michel Jean Barnier.

Muri uko kwezi yabaye nk’uca amarenga ko bizamugora ubwo yavugaga ko ‘azi neza ko kugira ngo azatsinde ibimutegereje bigoye kurusha uko abantu babibona.’

Yagize ati: “ Uko byagenda kose ariko, umuntu aragerageza kandi hari icyizere ko ibintu byazagenda neza kurenza uko tubiteganyaga”.

Gusa umuhati yashyizeho ngo arebe ko abo mu ishyaka rye bakomeza kugirirwa icyizere bikozwe n’abagize Inteko Ishinga amategeko bashingiye ku ishingiro rya politiki ishyaka rye rikora, usa n’utarageze kubyo yibwiraga.

Imwe mu mpamvu igiye gutuma yegura imburagihe ni uko yatekereje kandi akemeza ko Ubufaransa budakwiye guteganya ko umwenda abaturage babwo bafite muri iki gihe ukwiye kuzishyurwa n’urubyiruko.

Mu kiganiro ari bugeze ku Nteko, ari busobanure neza iby’iyo politiki, ababwire n’icyo/ibyo abona byakorwa ngo iki kibazo gikemuke vuba bishoboka.

Umunyamakuru Marcelo Wesfreid wa Le Parien avuga ko Bayrou niyegura, igihugu kiraba kinjiye mu bihe bibi haba mu rwego rwa politiki imberee mu gihugu no mu bubanyi n’amahanga.

Ubufaransa bwa Emmanuel Macron bufite ibibazo byinshi.

Mu gihe kitageze mu myaka ine, hari ba Minisitiri b’Intebe batatu beguye ari bo Elisabeth Borne, Gabriel Attal, Michel Barnier nibo bamaze kwegura mu gihe gito gishize.

Abafaransa n’abandi bafitanye umubano wa hafi nabo bategereje kuza kumva icyo Abadepite bari bwemeze kuri ejo hazaza ha politiki ha François Bayrou, umusaza w’imyaka 74.

Gusa mu biganiro yatanze mu bitangazamakuru mpuzamahanga, akanabigarukaho mu mahuriro ya Politiki, Bayrou yavuze ko kugira ngo umwenda wa Miliyari €44 igihugu cye gifitiye abafatanyabikorwa bacyo wishyurwe, ari ngombwa ko abaturage bizirika umukanda.

Yavuze ko ab’iki gihe nibizirika umukanda, bakishyura ibyo bo cyangwa abo bakomokaho bariye, bizakura igihugu muri ako kangaratete kandi bigatuma abazavuga ejo hazaza batazishyura ibyo batariye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version