Imirwano Irakomeye Muri Somalia

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu rwagati muri Somalia hazindukiye imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba Al Shabaab n’ingabo z’iki gihugu.

Byatangiriye ku gitero aba barwanyi bagabye ku birindiro by’ingabo z’iki gihugu biri ahitwa Mudug.

Ababibonye n’amaso bavuga ko iriya mirwano yari iremereye, ndetse irimo n’ibisasu biturika.

BBC yanditse ko byose byatangiranye n’iturika ry’igisasu cy’umwiyahuzi wari wagambiriye guhitana abasirikare bo mu mutwe udasanzwe w’ingabo za Somalia.

- Advertisement -

Byageze saa sita z’amanywa ku isaha ya Kigali imirwano igikomeje mu gace ka Aad.

Ku ruhande rwa Guverinoma ya Somalia, ivuga ko yishe benshi mu barwanyi bari bateye.
Abo muri Al -Shabab bo bavuga ko bishe abasirikare benshi ba Leta bafata n’ibigo bitanu bya gisirikare.

Guhera mu mwaka wa 2022, ingabo za Somalia ziri mu rugamba rwo kwirukana Al Shabaab Aho iri hose ariko ni akazi kagoye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version