Abagize Inteko Nshya EALA Barahiye, Harimo N’Abahagarariye DRC

Abanyarwanda icyenda bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) hamwe na bagenzi babo bo mu bindi bihugu barahiriye

Ni inteko ishinga amategeko irimo abahagarariue Repubulika ya Demukaraso ya Congo bayigiyemo ku nshuro ya mbere.

Umuhango wo kubarahiza waraye ubereye i Arusha ahari icyicaro cya EALA.

Abarahiye ni Abadepite bahagarariye u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo, Kenya na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bose hamwe bakaba bagize Inteko ya gatanu y’uyu Muryango.

- Advertisement -

Abahagarariye u Rwanda ni  Fatuma Nyirakobwa Ndangiza, Kayonga Caroline Rwivanga, Harebamungu Mathias, Musangabatware Clément, Dr Nyiramana Aisha, Uwumukiza Françoise, Rutazana Francine, Iradukunda Alodie na Bahati Alex.

Umwihariko w’iyi Nteko ni uko irimo abahagarariye Repubulika ya Demukarasi ya Congo, iki gihugu kikaba ari cyo gishya giherutse kwinjira muri EAC.

Abo ni Ewanga Isewanga Iwoka Jean Bertrand n’abandi.

Ingingo ya cyenda y’amasezerano ashyiraho Umuryango wa EAC niyo igenga EALA.

Yasinywe bwa mbere Taliki 30 Ugushyingo 1999, aza gutangira gushyirwa mu bikorwa tariki 7 Nyakanga 2000.

Uganda, Kenya na Tanzania nibyo byatangiranye n’uyu muryango wa EAC nyuma u Rwanda n’u Burundi mu 2007, nabyo birayemeza mu gihe Sudani y’Epfo yaje kwinjira muri uyu muryango mu 2016.

Abadepite bo muri EALA barahiriye kuzuzuza inshingano zabo

Nk’uko biteganywa n’ayo masezerano, buri gihugu gihagararirwa n’Abadepite icyenda batorwa. EALA ifite intego zirimo gutora amategeko agenga uyu muryango, kugenzura ibikorwa bya za guverinoma ndetse no gukora ubuvugizi ku bibazo bitandukanye byugarije abaturage b’uyu muryango.

EALA kandi ijya impaka ikanatanga ibitekerezo ku ngengo y’imari y’uyu muryango ikenewe ndetse n’uburyo yakoreshwa, ikagenzura raporo zitandukanye z’ibikorwa by’uyu muryango ndetse ikanabitangaho ibitekerezo.

Inteko ya EALA igira komisiyo zitandukanye zirimo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo, ishinzwe amategeko n’amabwiriza, ishinzwe ubuhinzi, ubukerarugendo n’umutungo kamere, ishinzwe gahunda z’Akarere no gukemura amakimbirane, ishinzwe itumanaho, ubucuruzi n’ishoramari.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version