Uburusiya Bwafunguye Umunyamerikakazi Ukina Basket, Amerika Ifungura Umurusiya Ucuruza Intwaro

TOPSHOT - US WNBA basketball superstar Brittney Griner arrives to a hearing at the Khimki Court, outside Moscow on June 27, 2022. - Griner, a two-time Olympic gold medallist and WNBA champion, was detained at Moscow airport in February on charges of carrying in her luggage vape cartridges with cannabis oil, which could carry a 10-year prison sentence. (Photo by Kirill KUDRYAVTSEV / AFP) (Photo by KIRILL KUDRYAVTSEV/AFP via Getty Images)

Nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe kirekire bibera mu muhezo hagati y’abayobozi muri Amerika n’abo mu Burusiya, ubutegetsi bw’iki gihugu bwaje kurekura Brittney Griner uyu akaba ari Umunyamerikakazi ukina Basket wafunzwe azizwa kwinjiza ibiyobyabwenge mu Burusiya.

Kurekurwa kwe ariko kwatewe n’uko Amerika nayo yemeye kurekura Umurusiya yari yarafunze imukurikiranyeho gucuruza intwaro, uwo akaba ari Viktor Bout.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo byatangajwe ko Brittney Griner ari mu ndege ataha muri Amerika.

Kuri uyu wa Gatatu mu masaha y’umugoroba nibwo umugore wa Griner witwa Cherelle yakiriwe na Perezida Biden mu Biro bye.

- Advertisement -

Biden yahamagaye  Brittney Griner kuri Telefoni ari kumwe na Cherelle aramumuha baraganira, amumenyesha ko ari butahe mu masaha ari bukurikireho.

Biden, Kamala Harris na Blinken baganira n’umugore wa Griner

Griner, w’imyaka 32 y’amavuko, yari aherutse gukatirwa igifungo cy’imyaka icyenda nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo n’icyo yinjije ibiyobyabwenge mu gihugu.

Mu rubanza rwe, Griner yavugaga ko ibyo ubushinjacyaha bwitaga ibiyobyabwenge, ari imiti igabanya ububabare yari yarandikiwe na muganga ngo ayigenda kuko nk’umukinnyi wa Basket wabigize umwuga yakundaga kugira imikaya(muscles) imubabaza.

Hari abavuga ko umuryango wa Griner n’abandi banyamerika bakomeye bashyize igitutu ku butegetsi bwa Biden ngo bwemere kurekura uriya mucuruzi w’intwaro witw Viktor Bout , bamwe bari barahimbye izina ry’umucuruzi w’urupfu( The Merchant of Death).

Biden n’ubutegetsi bwe bari baranze kumva ibyo u Burusiya bwabasabaga kugeza ubwo baboneye ko ibintu bikomeye ubwo urukiko rwanzuraga ko Brittney Griner yoherezwa muri gereza ikomeye aho yagombaga gufungirwa imyaka icyenda yose.

Viktor Bout

Hari n’abavuga ko Biden ashobora kuba yatangiye kwirinda ikintu cyose cyarakaza Abanyamerika kuko ashobora kuzongera kwiyamamariza kuyobora Amerika.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version