Ibihugu Bikennye Bikwiye Kugira Icyo Bikora Mu Kugabanya Ibitera Ihumana Ry’Ikirere-Kagame

Perezida Paul Kagame avuga ko n’ubwo ibihugu bikize ari byo bigomba gutanga amafaranga menshi yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kuko ari nabyo bizamura ibyotsi byinshi mu kirere, ibikennye nabyo bitagomba guterera agati mu ryinyo.

Avuga ko nabyo bigomba gushyiraho ingamba iwabo zo kwita ku bidukikije no kugabanya ibituma ikirere gikomeza gushyuha.

Yabivugiye mu nama yiswe KusiFest 2022 yateranye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yatanze urugero rw’u Rwanda, avuga ko rwashyizeho ikigega kitwa Rwanda Green Fund, kikaba ari ikigega gitera inkunga imishinga igamije kurengera ibidukikije.

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo abantu bashobore guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ubufatanye ari ngombwa.

Umukuru w’u Rwanda kandi avuga ko hejuru y’uko ikirere cyabaye ikibazo, hiyongereyeho ibindi birimo ibikomoka kuri  COVID-19  ndetse n’ibiterwa n’ibibazo bya Politiki biri hirya no hino ku isi.

Ku ruhande rw’Afurika, Perezida Kagame avuga ko icyo ishaka ku muntu uwo ari wese wifuza gukorana nayo, ari uko iyo mikoranire iba ifitiye Afurika akamaro kandi ikagira uruhare mu buyikorerwa.

Yasezeranyije abari mu nama mpuzamahanga iri kubera i Doha muri Qatar ko u Rwanda ruzatanga inkunga yose kugira ngo ibyiyemejwe bigerweho.

Kusi Ideas ni ihuriro ngarukamwaka ritegurwa n’ikigo cyo muri Kenya kitwa Nation Media Group.

Kusi Ideas Festival yatangiye mu mwaka wa 2019 ubwo Nation Media Group yizihizaga imyaka 60 yari imaze ishinzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version