Imishahara y’Abarimu Muri RDC Yibwe

Abarimu bo mu gace ka Kamituga muri teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Epfo bakomeje imyigaragambyo, basaba inzego z’ubuyobozi kubafasha kubona imishahara yabo yibiwe mu rugo rw’abapadiri.

Ni ibibazo byatangiye ubwo mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza, amabandi yitwaje intwaro yateye urugo rw’abapadiri maze asahura amafaranga yagombaga guhembwa abarimu angana na miliyoni 300 z’amafaranga ya Congo, ni ukuvuga nibura $150 000.

Ni amafaranga yagombaga guhembwa abarimu bo muri ako gace mu bihe by’iminsi mikuru.

Padiri Alphonse Makunzu usanzwe ari n’mucungamutungo wa paruwasi yaje kuraswa n’aba bajura ndetse bamukomeretsa bakoresheje umuhoro.

- Advertisement -

Ubu arimo kwitabwaho mu bitaro mu Mujyi wa Bukavu aho yaje koherezwa ngo ahabwe ubuvuzi bukwiye, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Aba barimu basaba ko ubuyobozi bwabafasha amafaranga yibwe akagaruzwa, bakabasha kwizihiza iminsi mikuru hamwe n’imiryango yabo.

Umuvugizi w’ihuriro ry’abarimu muri Kivu y’Amajyepfo, yatangaje ko “iri huriro ryababajwe cyane n’ubujura bwateguwe bwarigishije imishahara y’abarimu mu mujyi wa Kamituga no mu nkengero zayo ku wa 31 Ukuboza.”

Yasabye ingabo na Polisi bya RDC kugira icyo bikora, kubera ko ubu bujura bumaze kuba inshuro nyinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version