Imiyoborere Mibi Niyo Ntandaro Y’Amakimbirane-Min Gatabazi

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yaraye abwiye abitabiriye Inama yigaga k’ugutsimbataza amahoro n’ubutabera mu bihugu bya Afurika ko intandaro y’amakimbirane mu bihugu byinshi ari imiyoborere mibi.

Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko iyo imiyoborere ibaye myiza igira uruhare mu guhuza abantu no kubateza imbere, ariko yaba mibi igasenya kuko ikurura amakimbirane.

Yunzemo ko ikindi gitiza umurindi amakimbirane ari uko ubuyobozi bw’ibihugu atigeze avuga amazina usanga budafite umurongo uhamye ugena ibyo biteganya kuzageraho n’uburyo bizakorwa bityo bigaha icyuho ibindi bihugu byumva ko byategeka ibindi icyo bigomba cyangwa bitagomba gukora.

Gatabazi yabivugiye mu gikorwa cyo kurangiza ibiganiro byari bimaze iminsi ibiri bibera mu Karere ka Musanze, mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda.

- Advertisement -
Byabereye mu ishuri rikuru rya Polisi riri i Musanze

Minisitiri Gatabazi asanga  amakimbirane  aterwa n’ uko hari ibihugu ngo biba bitazi icyo bishaka.

Ibyo avuga biba bitazwi ni  ukumenya indangagaciro n’ inyungu rusange…ibi bigatuma bikorera ku gitutu cy’ibindi bihugu.

Ati: “Iyo urebye igitera amakimbirane mu bihugu bitandukanye by’Afurika usanga ari imiyoborere mibi, kuko biba byananiwe gucyemura ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage, gucyemura ibibazo bishobora gutera amakimbirane ashingiye ku ivangura, kuba abaturage badahabwa amahirwe angana ku mitungo y’igihugu, kuba abaturage badahabwa ubutabera bungana no kuba abaturage badashobora kuvuga akarengane kabo.”

Jean Marie Vianney Gatabazi yemeza ko gukemura ibibazo bisaba kuzamura imyumvire ishingiye ku miyoborere myiza; kuzamura no kugenzura imbuga nkoranyambaga; gushyiraho ibigo bya Leta bishoboye kandi byita ku nshingano harimo n’inzego z’umutekano no kubaka inzego z’ubutabera zikomeye, ziboneye kandi zita ku baturage.

Ku rundi ruhande, mu Rwanda hajya havugwa ibikorwa byo kurenganya abaturage.

Ndetse bigakorwa na bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze.

Iyo ababikoze bamenyekanye bagezwa imbere y’ubutabera.

Ibiganiro by’iminsi ibiri byaberaga i Musanze bibaye ku nshuro ya cyenda.

Byibanze ku mahoro, umutekano n’ubutabera bijyanye n’amasomo ahabwa icyiciro cya 10 cya ba ofisiye bakuru bigira mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Kuri iyi nshuro,  insanganyamatsiko yagiraga iti: “Guteza imbere imiyoborere myiza igamije amahoro n’umutekano muri Afurika.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’ u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza we avuga ko kuba u Rwanda rugira uruhare mu kurinda abasivile bo mu bindi bihugu, biterwa n’uko narwo hari abantu rwatakaje bazize kwibasirwa n’abatarabifurizaga kubaho.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Dan Munyuza

Ati: “Kuba u Rwanda  rugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bituruka ku mateka mabi yabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Binaterwa kandi n’imyizerere ikomeye y’igihugu mu kurengera abasivili nk’uko bivugwa mu mahame ya Kigali 2015 (KP) yibanda cyane cyane ku kurinda neza umutekano w’abasivili.”

Arthur Asiimwe uyobora RBA atanga igitekerezo cye
Abandi bapolisi nabo bavuze icyo bungukiye muri iriya nama
Hari n’abaje baturutse mu bindi bihugu
Umwarimu muri Kaminuza Nkuru ya Namibia
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version