Ihatana Rikomeye Ryo Gusimbura Boris Johnston Ryatangiye

Mu Bwongereza abanyapolitiki bakomeye batangiye guhatanira kuzasimbura Boris Johnston waraye weguye. N’ubwo hari benshi bavugwaho kugira ubumenyi n’ubushobozi bwo kuzajya mu Biro bya Minisitiri w’Intebe bita No 10 Downing Street, uhabwa amahirwe ni Madamu Liz Truss usanzwe ushinzwe ububanyi n’amahanga.

Truss yahisemo gusubika urugendo yari afite muri Indonesia kugira ngo agaruka mu Bwongereza nyuma yo kumva ko Johnston agiye kwegura.

Uyu mugore yari asanganywe gahunda yateguwe zo kuzashingiraho yiyamamariza kuzasimbura Boris Johnston watangiye kugaragaza ibimenyetso kuzegura mu mezi make ashize.

Undi muyobozi witwa Nadine Dorries nawe avuga ko muri iki gihe ari ngombwa ko abaminisitiri bari guhatanira kuzasimbura Johnston bagombye kwitondera ibyo bavugira mu itangazamakuru , bakirinda ko hari uwaharabika mugenzi bikamutesha agaciro mu bandi.

Afite ubwoba ko mu guhatanira kuba Minisitiri w’Intebe, hazabaho guhatana bikomeye k’uburyo bizagorana ko haboneka uwasimbura Boris Johnston uzava ku butegetsi mu buryo budasubirwaho muri Kanama, 2022.

Kugeza ubu hari abadepite n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’ubutegetsi z’u Bwongereza bagarukiye guhanganira kuzasimbura Boris Johnston.

Nadine Dorries avuga ko abaminisitiri bashaka gusimbura Boris Johnston bagombye kwirinda guterana amagambo mu biganiro bazagirira mu binyamakuru kuko bishobora no kubateranya hagati yabo bityo imikorere ya Guverinoma ikagenda nabi muri iki gihe ibintu bitifashe neza.

Liz Truss niwe uhabwa amahirwe yo kuzasimbura Boris kandi ababivuga babishingira ku ngingo y’uko akunzwe mu nzego nyinshi z’ubuyobozi.

Liz Truss niwe uhabwa amahirwe yo kuzasimbura Boris

Izo nzego zirimo n’izigira uruhare mu gutora Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Abandi bashaka kuzicara ku ntebe nk’iyo Boris yahagurutseho ni Rishi Sunak, Sajid Javid, Ben Wallace, Nadhim Zahawi, Penny Mordaunt na Tom Tugendhat.

Abasesengura Politiki y’u Bwongereza bavuga ko ibibazo byatumye Boris Johnston yegura byatangiye cyera.

Icyakora ngo ibiherutse kuba muri iki Cyumweru nibyo byaje ari simusiga.

Rishi Sunak uherutse kwegura muri Guverinoma ya Boris nawe arashaka kumusimbura

Minisiteri W’Intebe W’u Bwongereza YEGUYE

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version