Imodoka Rusange Zategetswe Gutwara Abagenzi 50%

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko imodoka rusange zitwara abagenzi zizajya zitwara gusa 50% y’ubushobozi bwazo5, mu ngamba nshya zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’iminsi izi modoka rusange zitwara abagenzi 75% ugereranyije n’ubushobozi bw’imodoka.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Édouard Ngirente, rivuga ko izi modoka zitagomba noneho kurenza 50%.

Rikomeza riti “Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera, kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.”

- Advertisement -

Inama y’abaminisitiri yo ku wa 15 Werurwe yashimangiye igipimo cya 75%, nk’uko cyemejwe mu yo ku wa 19 Gashyantare.

Uwo mubare wari wazamuwe nyuma y’uko inama yo ku wa 2 Gashyantare 2021 yemeje ko batagomba kurenga 50%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version