Ingamba Nshya Kuri COVID-19:Mu Majyepfo Gahunda Ni Saa Moya Mu Rugo

Ibyemezo byafashwe na Guverinoma y’u Rwanda nyuma yo kuganira n’abagize Sosiyete Sivile harimo n’abanyamadini bivuga ko uturere twa Nyanza, Bugesera na Gisagara twari twarakomanyirijwe twakomerewe ingendo. Ni mu myanzuro igomba gutangira gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa Kabiri tariki 30, Werurwe, 2021.

Ikindi kihariye ni uko mu turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe, ingendo zizajya zifunga saa moya z’umugoroba, zifungure saa kumi za mu gitondo.

Kimwe mu bindi bikibujijwe kugeza ubu ni ibirori byo kwiyakira ku bakoze ubukwe n’abatumirwa. Bazajya basezerana mu idini no mu murenge ariko kwiyakira ntibyemewe.

Ikindi cyihariye ni uko ibi byemezo byafatiwe mu nama yahuje Guverinoma na Sosiyete Sivile yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

- Advertisement -

Bamwe mu bagaragara bitabiriye iyi nama ni Bwana JMV Gatabazi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana, Dr Lt Col Tharcisse Mpunga n’abandi.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye iriya nama yafatiwemo ibyemezo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version