Abapolisi 656 Binjijwe Mu Rwego Rwa Ba Ofisiye Bato

Abapolisi 656 basoje amasomo binjijwe mu rwego rwa ba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda, bahabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ahagarariye Perezida Paul Kagame.

Abo bapolisi 656 barimo abagore 80, bari bamaze igihe mu masomo mu Ishuri rya Polisi rya Gishari mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko aba bapolisi bahawe amahugurwa ahagije azatuma basohoza inshingano zabo.

Ati “Icyiciro cya mbere kiba kirimo inyigisho zibakomeza, zibigisha gukomera mu buryo bw’umubiri, kiba kirimo n’inyigisho zibigisha kurasa n’ubundi bumenyi bwa gisirikare, ku buryo bubafasha nk’igihe bisanze bari ku rugamba, igihe bisanze ahantu runaka, bagomba kurinda igihugu, bakabikora kandi neza.” Yari kuri televiziyo y’igihugu.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Icyiciro cya kabiri kiba kigizwe n’inyigisho za gipolisi no kuyobora, kubera ko ba ofisiye bato ni bo bayobozi b’urwego rw’ibanze ku rwego rwa ofisiye. Tubigisha rero amasomo agendanye no kuyobora, ubumenyi bwa gipolisi, kuyobora sitasiyo ya polisi, kuyobora abapolisi, tukanagira n’umwanya wo kubaganiriza kuri gahunda zitandukanye za Leta.”

Mu basoje amasomo harimo abari basanzwe ari abasivili bagera ku 186 barangije nibura icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Abasoje amasomo banagize uruhare mu gukurikirana ko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 yubahirizwa, aho bamaze ibyumweru umunani.

 

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente agenzura abapolisi basoje amasomo
Aba bapolisi barimo abakobwa 80
Imiryango y’abasoje amasomo yitabiriye uyu munsi mukuru
Hafashwe ifoto y’urwibutso nyuma y’uyu muhango

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version