Ni Iki Cyavuye Mu Biganiro Byahuje Nduhungirehe Na Mugenzi We Wa DRC?

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe asoma ibikubiye mu nyandikomvugo y'ibyaganiriweho

Kuri uyu wa Gatandatu i Luanda muri Angola habereye indi nama yahuje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier  Nduhungirehe na mugenzi we wa DRC witwa Thérese Kayikwamba Wagner.

Basubiye mu byo bari baganiriye mu nama yari yabanje baza kwemeranya ko FDLR irimburwa ariko u Rwanda narwo rugakuraho ingamba rwafashe zo kwirinda, DRC ivuga ko ziyibangamiye.

Abayobozi bombi baraye bahuriye i Luanda muri Angola mu nama yari iyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola Tété Antonio.

Ni ibiganiro bya gatanu bibaye hagati y’abo bayobozi, ibyaraye bibaye bikaba byakurikiraga ibyari biherutse kuba taliki 14, Nzeri, 2024.

I Luanda baganiriye ku ‘ngingo nshya’, bumvikana kuri gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’umutekano u Rwanda rwafashe.

Nta bisobanuro birambuye byatanzwe  by’uko ibyo bizakorwa gusa hari indi nama izahuza inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi iteganyijwe kuzaba mu gihe gito kiri imbere.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo isaba ko kugira ngo FDLR irandurwe  ari ngombwa ko u Rwanda rubanza gukura ingabo zarwo muri kiriya gihugu.

Rwo ruhakana ngo ntazo ruhafite, ku rundi ruhande, rukavuga ko rutakuraho ingamba zarwo zo kwirinda igihe cyose uwo mutwe ugikorera hakurya gato yarwo.

U Rwanda kandi ngo rusaba ko na M23 ikwiye kwinjizwa mu biganiro na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ariko ubuyobozi bw’iki gihugu bwo bukemeza ko ibyo ari inzozi zitazigera ziba impamo.

DRC ivuga ko ibiganiro bya Luanda ari byo bizagera ku gisubizo kirambye ku ntambara iri mu Burasirazuba bwayo.

Na Kayikwamba nawe yayasomye neza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version