Perezida Wa Tanzania Yasuye U Burundi

Suluhu Samia uyobora Tanzania ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burundi. Asuye u Burundi  mu gihe hari hashize igihe gito Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yemeranyije na mugenzi we w’u Burundi ko azubaka umuhanda uzagera mu Burundi uciye muri Tanzania.

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Bujumbura, Perezida Suluhu Samia Hassan yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi witwa Prosper Bazombanza, wahise amuherekeza bajya kwakirwa na Perezida Evariste Ndayishimiye.

U Burundi na Tanzania ni ibihugu bituranye kandi bifitanye ubufatanye mu ngeri nyinshi haba mu bukungu, muri Politiki ndetse no mu mutekano.

Tanzania ni igihugu cyacumbikiye impunzi nyinshi z’Abarundi zahahungiye ibibazo bya politiki ubwo byavukaga mu gihugu cyabo.

- Advertisement -

Ba Ambasaderi  b’ibihugu byombi baherutse gusinya  amasezerano y’ubufatanye.

Icyo gihe bemeranyije ko amabuye y’agaciro yabonetse mu gihugu kimwe ariko akaba ataboneka mu kindi azajya acyoherezwamo atunganywe ku giciro kinogeye buri ruhande.

Tanzania yari ihagarariwe na Madamu  Jilly Maleko naho u Burundi bwari buhagarariwe na Ambasaderi wabwo i Dar El Salaam witwa Cyriaque Kabura.

Ibi bihugu bikize ku mabuye y’agaciro arimo  Zahabu, Ubutare, Uranium, Tungsten, Nickel, Tin, Limestone, Soda Ash n’Umunyu.

Biteganya kuzubaka inganda zitunganya ariya mabuye y’agaciro ku nyungu z’ibihugu byombi.

Bizagirira akamaro ibihugu by’abaturanyi…

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwo muri biriya bihugu byombi ubwo byasinyaga ariya masezerano yavugaga ko inganda zitunganya ariya mabuye y’agaciro zizagirira akamaro n’ibindi bihugu buri mu Karere u Burundi na Tanzania biherereyemo.

Tanzania ivuga ko agace kayo ka Kigoma ari ko kazungukira muri buriya bufatanye kurusha utundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version