Impamvu Ingabo z’u Rwanda Zirimo Gutsinda Urugamba Muri Mozambique

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique Maj. Gen. Innocent Kabandana yasobanuye ko umutwe witwaje intwaro bahanganye ufite imirwanire ikoresha amatsinda mato, ariko kuba ukomeje gutsindwa bigaragaza ko hari ababarusha.

Kuri uyu wa Mbere Gen Kabandana yaganiriye n’itangazamakuru, nyuma y’umunsi umwe byemejwe ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Mozambique (FADM) zafashe umujyi wa Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ni umujyi uri ku nyanja y’Abahinde, wari uvuze byinshi ku bikorwa bya bariya barwanyi bakunze kwita al-Shabaab, nubwo nta bimenyetso birahamya neza ko ufitanye isano n’uwo muri Somalia.

Gen Kabandana yavuze ko abasirikare bageze muri Mozambique baruhukiye ku Kibuga cy’Indege cya Nacala, bamwe berekeza Afungi n’indege abandi bagenda n’imodoka bagana i Mueda na Sagal. Ibikoresho bijya Afungi byagiye n’ubwato.

- Advertisement -

Ni urugendo rurerure ku buryo kuva Nacala ugana Afungi harimo ibilometero 700, hamwe hatari n’imihanda myiza.

Yakomeje ati “Abantu rero bagenda urwo rugendo ubwarwo, utaranatangira kurwana, ni rurerure. Ibyo kurwana byo, kurwana n’ibyihebe, ni abantu barwana mu dukundi duto ariko dushikamye, barasa, ariko ngira ngo kuba tugeze ahangaha ni uko basanze hari ababarusha.”

Yavuze ko benshi mu barwanyi bahanganye ari abenegihugu ba Mozambique, ariko hagenda haboneka amakuru ko mu bayobozi babo harimo abantu bava mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ndetse ngo harimo n’abaturuka mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati.

Gen Kabandana yakomeje ati “Nta gihamya ndakuka tubifitiye ariko ayo makuru turayafite. Abo rero bakaba bumvaga bagomba gutuma hano Cabo Delgado haba intangiriro y’umushinga wabo munini wo kugira aka gace ka Afurika, agace kigaruriwe n’abashinzwe iby’iterabwoba. Ni yo makuru tubafiteho.”

“Ibyo tumaze kubona ariko birabigaragaza, ari uko barwana, ari uko bitwara, ari ibyo baba bavuga, ari amashusho twabonye ndetse n’uburyo baba bakora amakipe y’abarwanyi, hari ibimenyetso bimwe tumaze kubona bigaragaza icyo cyerekezo cyabo.”

Ubwo Ingabo z’u Rwanda zoherezwaga muri Mozambique mu kwezi gushize, ryari itsinda ririmo n’abapolisi, kandi bagomba gukorana n’Ingabo za Mozambique.

Gen Kabandana yavuze ko buri rwego hari ibyo rushoboye kurusha urundi, ari nabyo bishingirwaho bagabana akazi.

Ati “Iyo tumaze kubona ahantu uko hateye n’igikorwa gihari, turavuga tuti ‘wowe ca aha ni wowe ubishoboye kurusha, njye ndakunganira muri iki’, gutyo gutyo. Ni uko bimeze, niko tubikorana tugendeye ku bunararibonye bwa buri umwe, ku bikoresho afite, ku byo amenyereye kurusha undi, ni uko tubigena.”

Nyuma yo gufata Mocímboa da Praia, Ingabo z’u Rwanda na Polisi bakomeje kugenda bafungura ibikorwa byari byarafunzwe nk’imihanda.

Polisi na yo yakomeje kugenda inakusanya imirambo y’abarwanyi bishwe.

Ni nako kandi bagenda batanga ihumure mu baturage, aho bageze hose.

Mu gihe RDF na FADM bakomeje gufata ibice byinshi, kuri uyu wa 9 Kanama Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) watangije ku mugaragaro ibikorwa byawo bya gisirikare muri Mozambique.

Maj Gen Innocent Kabandana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version