Laurent Gbagbo Agiye Gushinga Ishyaka Rishya

Laurent Ggagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yatangaje ko agiye gushinga ishyaka rishya, agatandukana na Front Populaire Ivoirien (FPI) yashinze, ubu isigaye iyoborwa na Pascal Affi N’Guessan wigeze kumubera Minisitiri w’Intebe.

FPI yashingiwe mu buhungiro mu mwaka wa 1982, hari mu gihe cy’ubutegetsi bushyingiye ku ishyaka rimwe rukumbi rya Perezida Félix Houphouët-Boigny.

Nyuma y’uko aheruka kugirwa umwere mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Gbagbo yavuze ko adashaka kurwanira ishyaka, ahubwo agiye gushinga irye rishya.

Umuvugizi we Franck Anderson Kouassi, yagize ati “Imbanzirizamushinga izaba yarangiye mu minsi icumi, kugira ngo hatangire gutegurwa inteko rusange izatangiza ishyaka nibura bitarenze mu Ukwakira.”

- Advertisement -

Umunyamabanga Mukuru wa FPI, Issiaka Sangaré, yavuze ko badatewe ubwoba n’uko abanyamuryango benshi bashobora kubacika bagasanga uruhande rwa Gbagbo, nk’uko RFI yabitangaje.

Ati “Ahubwo dufite icyizere ko abaturage ba Côte d’Ivoire benshi bazakomeza kutwiyungaho.”

Gbagbo w’imyaka 76 yayoboye icyo gihugu guhera mu 2000 kugeza ubwo yafatwaga muri Mata 2011, nyuma yo gutsindwa amatora na Alassane Ouattara akanga kurekura ubutegetsi.

Yaje gushinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu, bishingiye ku mvururu zakurikiye ayo matora zaguyemo abantu basaga 3000. Urukiko ruheruka kumugira umwere.

Gbagbo yahise asubira mu gihugu cye, ndetse mu minsi ishize yagiranye ibiganiro na Perezida Alassane Ouattara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version