Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impamvu Zateye Palestine Kwanga Inkingo Za COVID-19 Yahawe Na Israel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Impamvu Zateye Palestine Kwanga Inkingo Za COVID-19 Yahawe Na Israel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 June 2021 7:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku wa Gatanu tariki 18, Kamena, 2021 Minisitiri w’Intebe wa Israel Naftali Bennett na Minisitiri w’ubuzima bemeje ko hari inkingo bagomba guha Palestine ngo ikingire abaturage bayo. Bidatinze Palestine yarazanze, ivuga ko kuzemera byaba ari ukugambanira abaturage bayo.

Ubu bugambanyi ngo bwaba bushingiye ku ngingo y’uko ziriya nkingo ziri hafi kurangiza igihe zagenewe bityo kuzemera bikaba byaba ari ugukingiza abaturage bayo inkingo zishaje, zitagifite ubuziranenge zakoranywe.

Minisitiri w’ubuzima muri Palestine witwa Mai Al-Kaila yabwiye itangazamakuru ko ziriya nkingo ‘nta buziranenge  buhagije zifite.’

Leta ya Palestine yafashe umwanzuro wo kwanga ziriya nkingo nyuma y’igitutu yashyizwemo n’abaturage bayo, bavugaga ko nta munya Palestine wagombye kwizera inkingo bahawe na Israel.

Itangazo ryo kwanga ko ziriya nkingo zikoreshwa muri Palestine ryasohotse nyuma y’uko hari inkingo 100 000 za Pfizer zari zoherejwe muri kiriya gihugu ziturutse muri Israel.

Ubutegetsi bw’i Yeruzalemu bwari bwatangaje ko bwagiranye amasezerano n’ubw’i Ramallah ( muri Palestine) yo kuzabuha inkingo miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane yo gukingira abaturage babwo.

Minisitiri Bennett mu biro bye

Izi nkingo zagombaga gutangwa hagati ya Nzeri n’Ukwakira, 2021.

Nyuma gato y’uko inkingo za mbere zigejejwe yo, Minisitiri w’Intebe wa Palestine Mohammad Shtayyeh yahise atangaza ko ariya masezerano asheshwe kuko basanze ziriya nkingo zishaje, ziri burangize igihe zagenewe gukoreshwa bidatinze.

The Jerusalem Post yanditse ko Israel yari yabibwiye Palestine na mbere y’uko bashyira umukono kuri ariya masezerano.

Abategetsi ba Palestine bo bavuga ko babwiye Israel ko igomba kuyiha inkingo zujuje ubuziranenge bwose kandi zikaba zifite igihe kinini cyo gukora, aho kugira ngo iyihe inkingo zibura igihe gito ngo zisaze.

Minisiteri y’ubuzima muri Israel yemeza ko nta nkingo zishaje yigeze igenera Palestine, ahubwo ngo ibintu byose birebana n’ubuziranenge bwazo yari yabimenyesheje abategeka Palestine.

Yemeza ko inkingo bahaye abanya Palestine ari zo zatewe n’abanya Israel, ko nta vangura cyangwa agahimano bigeze bashyiramo.

Ikindi cyemezwa n’abashinzwe ubuzima muri Israel ni uko ikigo cya Palestine cyaguze ziriya nkingo kigomba gukurikiza amabwiriza akubiye mu masezerano bagiranye na Israel bagakingira abaturage babo.

Wari umubare wa Israel…

Bamwe mu bashinzwe umutekano wa Israel babwiye Guverinoma nshya ko kuba hari abanya Palestine benshi badakingiwe COVID-19 mu gihe abanya Israel hafi ya bose bakingiwe, ari ikibazo ku buzima n’umutekano w’igihugu.

Bemeza ko ubwandu bw’abanya Palestine bwa kiriya cyorezo bushobora kuzaba ikibazo cy’ubuzima n’umutekano kuko hari bamwe mu banya Palestine bashobora kuzajya banduza COVID-19 abanya Israel kandi bamwe ‘bakabikora nkana.’

Abo bahanga bagiriye inama ubutegetsi bwa Israel kureba uko bwakingira abanya Palestine kiriya cyorezo.

Bidatinze, Minisitiri w’ubuzima wa Israel witwa Nitzan Horowitz yahamagaye mugenzi wo muri Palestine witwa al-Kaila baganira kuri iyo ngingo.

Horowitz yagize ati: “ Burya COVID-19 ntizi imipaka n’ibindi bintu bitandukanya abantu. Gufasha gukingira abanya Palestine biri mu nyungu z’ibihugu byombi.”

Minisitiri w’ubuzima wa Israel Bwana Nitzan Horowit

Icyerekana ko COVID-19 ari ikibazo cy’umutekano w’igihugu ni uko hari n’umusirikare mukuru mu ngabo za Israel wagize uruhare muri biriya biganiro.

Ni Major General  Rassan Alian uyobora ingabo zikorera mu gice cya Israel gituranye na Gaza.

Mu mezi make ashize hari ibinyamakuru na sosiyete sivili banenze Israel ko yimye Palestine inkingo za COVID-19, ariko ku rundi ruhande, abanya Palestine bo bavuga ko nta nkingo za Israel bigeze bayisaba.

Igiteye impungenge muri iki gihe ngo ni uko Israel yibutse kuziha abanya Palestine muri iki gihe bivugwa ko zashaje, zibura igihe gito ngo ntizongere gukoreshwa.

Abanya Israel bashatse gukingira Abanya Palestine babitera utwatsi

Abanya Palestine  bakingiwe na Israel ni abantu 100 000 gusa n’abo kandi ngo ni abafite impapuro zibemerera gukorera muri Israel.

TAGGED:AmasezeranoBennettfeaturedInkingoIsraelNaftaliPalestine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali Hari Imihanda Yafunzwe ‘By’Agateganyo’
Next Article Agacurama: Inyamaswa Yo Kwitonderwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?