Impamvu Zikomeye Zatumye Amabwiriza Yo Kurwanya COVID-19 Mu Rwanda Akazwa

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko imiterere y’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda itari icyifashe neza nk’uko byari bimaze iminsi, ku buryo hari hakeneye kugira igikorwa.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo inama y’abaminisitiri yatangaje ibyemezo bishya bizamara ukwezi, nyuma yo kwemeza ko mu gihugu hageze virus yihinduranyije ya Omicron.

Minisitiri Ngamije yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rukimara kumenya iriya virus rwafashe ingamba zo kuyikumira, zirimo gushyiraho akato abantu bava mu bice yagaragayemo n’abaherukagayo.

Yakomeje ati “Icyaje kutugaragarira ni uko muri abo bagenzi bagiye baza hari abagiye bagaragaraho [ubwandu] bakiri mu kato, benshi muri bo, nyuma yo gusuzuma byumbitse imiterere ya COVID yabaga yabagaragayeho twifashishije ikoranabuhanga mu gupima iriya ndwara […] byaje kutugaragarira ko batandatu muri 23 twari twasuzumye kugeza ejo bari bafite buriya bwoko bwihinduranyije bwa Omicron.”

- Advertisement -

“Icyo kikaba ari ikimenyetso cyerekana ko iyi ndwara nubwo abantu bashyiraho ingufu zimeze gute, abagenzi mu gihe bakiza hashobora kugira abaza bisuzumishije bigaragara ko nta virus bafite, ariko ikiyenyegeza mu mubiri wabo, ku buryo iza kugaragara neza hashize iminsi igeze kuri itatu kugeza kuri itanu.”

Ibyo ngo nibyo byatumye Leta ifata ingamba zikomeye, kuko hari abantu Omicron yagaragayeho barageze imbere mu gihugu kandi bapimwa mbere byaragaragaye ko ari bazima.

Ibyo bikajyana n’uko imibare y’abantu bashya bandura COVID-19 igenda yiyongera.

Ati “Mu kwezi kwa cumi na kumwe twari tugifite abantu 10, 15 no munsi yaho nk’abarwayi bashya, ariko ku babikurikiraniye hafi mwabonye ko nko mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kumwe, icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa cumi na kabiri, imibare yahindutse.”

“Nk’ejo tukaba twari twatangaje abarwayi bashyashya bagera kuri 50, imibare tutaherukaga. No mu bipimo rusange tukaba twongeye kurenga wa murongo w’abarwayi 5/100,000 by’abantu.”

Ni igipimo ngo kukirenga bivuga ko igihugu kiba cyavuye mu cyiciro cy’ubwandu buke cyane kikagera mu cyiciro cy’ubwandu butangiye kwiyongera.

Uretse abandura bashya bagenda baba benshi, n’abaremba batangiye kwiyongera.

Minisitiri Ngamije ati “Naho kandi turi kubona nko mu kigo cyacu cyo kwita ku barwayi cya Kanyinya, twari tumaze iminsi tugira umurwayi umwe, babiri, ubu dufiteyo abarwayi 20. Nubwo badafite ibimenyetso bikaze, ariko ikigaragara ni uko umubare wabo wiyongereye.”

Hashingiwe kuri ayo makuru ngo hari hakwiye gufatwa ibyemezo bikaze, kubera ko ibintu bitameze neza nk’uko bimaze iminsi byifashe.

Ikindi ngo ni uko abantu bagenda basangwamo uburwayi ni amatsinda make arimo abantu bakuru bagiye bajya mu birori, mu minsi mikuru cyangwa inama bakanduzanya, “harimo n’abaje kugaragaho ubwo bwandu bwa Omicron.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko hari abantu bari barimo gutegura ibirori bizahuza abantu benshi, ariko ubu nubwo bizakomeza, nk’ubukwe ntibugomba kurenza abantu 100.

Ahantu bateranira ntihagomba kurenza 30% by’ubushobozi bwaho, ku buryo bagomba gushyira imbaraga mu kwirinda.

Ati “Kuri uyu munsi iyi Omicron yaje yagaragaye i Kigali, ntabwo bivuga ko itararenga i Kigali, ishobora kuba yaharenze ariko mu byo dufite uyu munsi iragaragara muri Kigali ariko ntabwo turashobora gukurikirana umuntu wese wahuye n’abo bantu.”

“Ni ukuvuga ngo abantu bose bagomba kwitwararika, kandi nk’uko byasobanuwe na serivisi z’ubuzima, irihuta mu kwandura kandi ishobora no kuba yagira uruhare mu gutuma inaniza inkingo ziba zatanzwe. Turasaba abaturage kumva ko kwirinda noneho bigomba kongerwamo imbaraga.”

Minisitiri Gatabazi JMV

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko abantu badohotse mu kwirinda COVID-19, ku buryo ibintu bigomba guhinduka.

Ni ibintu ngo bigaragararira mu mibare y’abantu bafatwa na Polisi barenze ku mabwiriza.

Ati “Urugero, kuva ku itariki 5-14 z’uku kwezi Polisi yafashe abantu 59,295 batari bambaye udupfukamunwa. Hafashwe abantu 7089 barenze ku masaha y’ingendo, hafatwa abantu 1081 banyweraga inzoga mu tubari tutemerewe gukora. Ibi rero bikaba bisa n’aho bihuye n’imvugo abantu benshi barimo gukoresha numva ko bakwiye kureka, cyane cyane ko zirushaho gusa n’aho zaca abantu intege bakadohoka.”

“Urugero hariho abakoresha imvugo ngo mbere ya COVID nk’aho COVID-19 yarangiye, mpobera twarikingije cyangwa twipimishije, kuramo agapfukamunwa nkurebe neza, wambaye neza ariko ni uko wambaye agapfukamunwa, nta myaka ijana n’ubu iracyagaruka… imvugo nk’izongizo rero abantu batazitondeye bakazinjirana mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, ntekereza ko zavamo ibintu bikomeye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

Yanavuze ko amahoteli, resitora n’utubari uko bafunguye batanga serivisi, uko iminsi ishira bagenda badohoka.

Yatanze urugero ku bakozi batipimisha, badapima umuriro w’abakiliya nk’uko bisabwa, rimwe na rimwe ugasanga abakozi n’ababagana batambaye agapfukamunwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version