Ubushinjacyaha Bwasabiye Abayoboke b’Ishyaka Rya Ingabire Victoire Gukomeza Gufungwa

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko abantu umunani bakurikiranyweho kuba mu mugambi wo gukwiza ibihuha bigamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, bakomeza gufungwa mu gihe bategereje kuburana mu mizi.

Ni abantu bose bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda DALFA Umurinzi, rya Ingabire Victoire Umuhoza.

Kuri uyu wa Kane nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwumvise ubujurire bwabo, bari kumwe n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana bareganwa.

Basabye urukiko ko bafungurwa by’agateganyo, bakaburana bari hanze mbere y’urubanza mu mizi.

- Advertisement -

Nsengimana wavuze umwanya munini yabwiye urukiko ko yajuririye icyemezo kimufunga by’agateganyo kuko afunzwe binyuranyije n’amategeko. Avuga ko inzego z’umutekano zagiye kumuta muri yombi zirengagije ko ari umunyamakuru.

Avuga ko zagombaga kujya kumutwarana n’ibikoresho bye zibanje kugaragaza icyemezo cy’urukiko kizemerera uburenganzira.

Gusa ngo ifungwa rye ntiryamutunguye kuko hari abantu bari bamaze igihe bandika ku rubuga rwa Twitter bamusabira gufungwa. Ku bwe ngo azira akazi ke nk’umunyamakuru wigenga.

Nsengimana yabwiye urukiko ko uburenganzira bwe nk’umunyamakuru bwahonyowe, ndetse ko nta bushishozi urukiko rwashyize mu kumufunga by’agateganyo.

Yasoje asaba urukiko gushingira ku ngingo z’amategeko, rukamurekura.

Umunyamategeko Gatera Gashabana umwunganira na we yavuze ko kugeza ubu umukiliya we afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko bitumvikana uburyo Ubushinjacyaha bwasobanura ko Nsengimana aregwa ibyaha bidafitanye isano n’umwuga we, bwarangiza bugafatira ibikoresho bye by’akazi.

Yavuze ko ibyakozwe byose bitakurikije amategeko, agasaba urukiko kumurekura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nsengimana afunzwe mu buryo bwubahirije amategeko kandi ko ntaho umunyamakuru agira ubudahangarwa.

Bwavuze ko ntaho bwigeze bumubaza aho yakuye ibiganiro yatangaje, ahubwo ko bwamubajije ku bikubiye mu biganiro yatangaje.

Bumurega ko ubwo hategurwaga umunsi witiriwe Ingabire (Ingabire Day), yatangaje ko mu Rwanda hari abafungiwe ubusa barimo Paul Rusesabagina, Yvonne Idamange, Deo Mushayidi, Aimable Karasira, Christopher Kayumba n’abandi.

Bunavuga ko yanatangaje ko Umuhanzi Kizito Mihigo yishwe n’ubutegetsi.

Ku bushinjacyaha, umunyamakuru yararengereye yirengagiza ibyemezo by’inkiko n’ibyatangajwe ku rupfu rwa Kizito.

Ubushinjacyaha buvuga ko agomba gukurikiranwa nk’umuntu watangaje impuha zibangamiye ituze rya rubanda.

Bwamusabiye gukomeza gukurikiranwa afunzwe kuko mu magambo yabwo “ibyaha yakoze ni iby’ubugome.”

Bunavuga ko ibikoresho bye byafatiriwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abandi bayoboke b’ishyaka DALFA Umurinzi biregura mu buryo bujya kuba bumwe.

Bavuga ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko nta mpamvu zikomeye umucamanza wa mbere yashingiyeho abafunga by’agateganyo.

Banavuga ko hari amakosa yakozwe n’umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu cyemezo kibafunga by’agateganyo.

Ni icyemezo yanditse ko yagifashe ku itariki ya 21 Ukwakira 2020 nyamara yaragifashe ku itariki 09 Ugushyingo 2021.

Ku munyamategeko Gatera Gashabana wunganira abaregwa, ibyo ubwabyo ngo urukiko rwajuririwe rwagombye kubishingiraho rugahita rubafungura.

Mu cyemezo yabafatiye kandi ngo higanjemo amakosa ashingiye ku myirondoro itari iya nyayo ya bamwe mu baregwa, nk’aho Nsengimana bamwise Nsengiyumva.

Ubushinjacyaha buvuga ko amakosa yakozwe mu cyemezo cy’umucamanza yoroheje; bityo ko azakosorwa n’urukiko ruburanisha ubujurire.

Abarwanashyaka ba DALFA Umurinzi baregwa ibikorwa bakoze mu buryo bw’ikoranabuhanga, bigamije kubatoza uburyo bahirika ubutegetsi.

Ubushinjacyaha bunabarega ko ku munsi wa Ingabire Day bari bateguye kuba bafite ibyapa byanditseho amagambo agira ati “Umunyarwanda yubahwe”.

Ngo banavugaga ko barambiwe kwicwa, gushimutwa, gufungwa, kuburirwa irengero n’imisoro ihanitse ku butaka. Ubushinjacyaha bukavuga ko ntacyo byafasha rubanda na cyane ko ntawabibatumye.

Abaregwa barangajwe imbere na Sylvain Sibomana ufatwa nk’uyoboye itsinda ry’abo muri DALFA. Uyu yahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritigeze ryemerwa mu Rwanda.

Muri Gashyantare 2021 nibwo Sibomana yafunguwe nyuma y’imyaka umunani muri gereza, nabwo yaregwaga ibyaha byo gukurura amacakubiri n’intugunda muri rubanda.

Abaregwa bose uko ari umunani baregwa ibyaha bitanu byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, n’ibindi.

Icyemezo cy’urukiko kizatangazwa ku wa 21 z’uku kwezi.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version