Abahagarariye impande zihanganye muri Sudani bari muri Arabie Saoudite mu biganiro bigamije guhagarika intambara igiye kumara ukwezi ihatangiye.
Ni intambara ihuje abasirikare bayobowe na Gen Burhan n’abayobowe na Gen Daglo.
Impande zombi zaje kwemera kwicara ngo ziganire ku cyatuma imirwano ihagarara ariko abakurikiranira hafi impamvu zakuruye iriya ntambara, bavuga ko bigoye ko hazaboneka ubwumvikane burambye.
Ubwo abari mu biganiro bageraga ku kibuga cy’indege cy’i Riyadh mu Murwa mukuru wa Arabie Saoudite bakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu witwa Faisal bin Farhan.
Leta zunze ubumwe z’Amerika na Arabie Saoudite nibo bahuza muri ibi biganiro.
Amakuru avuga ko icyo impande ziri kuganiraho cy’ibanze ari ugutanga uburyo bwo gutuma imfashanyo igenewe abavuye mu byabo ibageraho ariko atari uguhagarika intambara nyirizina.
Itangazo ryasohowe k’ubufatanye bwa Arabie Saoudite n’Amerika rivuga ko ibihugu byombi byishimiye ko ibiganiro byatangiye kandi ko ari intambwe itanga icyizere ko n’amahoro ashoboka.
Gen Mohamed Hamdan Daglo uyoboye umutwe wa RSF yanditse kuri Twitter ko yishimiye ubuhuza bwa Arabie Saoudite n’Amerika, yongeraho ko azashyigikira ikizakorwa cyose ngo ibintu bigende neza.
Ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zihanganye muri Sudani biri kubera i Jeddah muri Arabie Saoudite.
N’ubwo ibiganiro byatangiye muri Arabie Saoudite, muri Sudani intambara irakomeje.
Ibisasu bikomeje kuraswa mu Murwa mukuru Khartoum kandi abantu barenga 500 bamaze kuhasiga ubuzima, abandi bagera ku 450,000 bavanywe mu byabo.
Muri abo bantu 450,000, abagera ku 115,000 bahungiye mu mahanga cyane cyane muri Tchad.
Intambara Ya Sudani Iri Kwaguka, Akarere Kose Karahangayitse