Tyson Wabaye Icyamamare Mu Iteramakofe Ku Isi Arwaye Indwara Imubuza Kugenda

Umuteramakofe wacyuye igihe witwa Mike Tyson wigeze kuba uwa mbere ku isi mu gihe kirekire, asigaye agendera mu igare rifasha abafite ubumuga kandi ntagishobora kuvuga neza.  Yarwaye indwara idakunze kuboneka henshi ifata imyakura( neurons) ikananirwa gukora uko yari isanzwe ibigenza. Iyo ndwara abahanga  bayita Sciatica.

Tyson aherutse kwerura abibwira itangazamakuru kubera ko hari hashize iminsi abantu bibaza impamvu asigaye agendera mu igare ry’abafite ubumuga.

Amaze kubona ko ibintu byamaze kuba ikibazo mu bantu bibaza icyo yabaye, Mike Tyson yabwiye ikinyamakuru Newsmax TV ko ikibazo afite ari icyo yatewe n’imikorere mibi y’imyakura imanuka ku ruti rw’umugongo igize igice cy’ubwonko bw’umuntu bita La moelle épinière mu Gifaransa.

Tyson yavuze ko iriya ndwara ari yo iri kumuzahaza muri iki gihe igatuma atabasha guhagarara ngo agende nka mbere cyangwa ngo aganire n’inshuti ze nk’uko byahoze.

- Advertisement -

Sciatica ni indwara iterwa n’imikorere itari ku murongo y’imyakura bita sciatic nerves ihuza igice cyo hasi cya La moelle épinière aho irangirira ndetse n’amaguru.

Imyakura iba ku gice cyo hasi cya moelle épinière bita sciatic nerves niyo ifasha abantu guhina no kurambura amaguru

Iyi myakura  niyo iha amaguru amabwiriza yo kurambura cyangwa guhina bitewe n’icyo umuntu ashaka gukora muri ako kanya.

Sciatica ishobora kumara hagati y’ibyumweru bine n’iby’umweru bitandatu ariko hari ubwo imara igihe kirekire kurushaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version