Guhera mu ntangiriro za Mata, 2025 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bakiriye impunzi 10,000 zaturutse muri Sudani y’Epfo zinjirira ahitwa Aru.
Abakora muri Komisiyo ya DRC ishinzwe kwita ku mpunzi yitwa Commission nationale des réfugiés (CNR) bavuga ko abahungira muri kiriya gice baza bahunze imirwano imaze iminsi muri Sudani y’Epfo.
Abenshi muri bo bacumbikiwe mu miryango y’inshuti n’abandi bagiraneza mu gihe Leta igishaka aho yaba ibatuje k’ubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.
Umukozi w’Ikigo CNR witwa Karim Adidi yabwiye Radio Okapi ko aba mbere muri ziriya mpunzi bageze muri Aru tariki 02, Mata, 2025 kandi ngo bakomeje kwiyongera.
Avuga ko baza mu byiciro, abenshi bakaba bacumbitse mu bice bya Kole, Okaba na Olendere.
Robert Ndjalonga, akaba umwe mu bakozi bo mu Ntara abo bantu binjiriramo avuga ko bikwiye ko Leta ikora uko ishoboye ikagenzura kandi ikarobanura abingira mu gihugu kugira ngo hatagira abantu binjirana intwaro izo ari zo zose, ejo bakazateza abandi akaga.
Ibice binjiriramo bihereye mu Ntara ya Ituri.