Inzoka Yitwa Cobra Ni Inyamaswa Iteye Ite?

Abahanga mu binyabuzima cyane cyane abo mu bikururanda( reptiles) bavuga ko inzoka yo mu bwoko bw’incira( biva ku nshinga: gucira) bita cobra ari yo ya mbere ndende kurusha izindi( ireshya na metero zirenga icumi) ikagira ubumara bukomeye, ikaramba imyaka 20 ariko ikitonda …

Reka duhugurane kuri iyi nzoka idasanzwe…

Iyo nzoka ishobora guhagarara ikaba yareba umuntu mu maso turamutse tubyise dutyo.

Iyo yarakaye irarakara bikagaragara igahagarara ikazamura umugara ndetse ikaba yagendesha umurizo wayo isatira icyo bihanganye.

- Kwmamaza -

Ku bw’amahirwe ariko ni inzoka yitonda kandi yirinda abantu uko bishoboka kose.

Kwitonda kwayo ariko kugira aho kurangirira kuko ubumara ifite bukomeye cyane ku rwego rw’uko abahanga bavuga ko iri mu za mbere zifite ubumara bubi cyane.

Ndetse ubumara buri mu macandwe iyi nzoka iciriye inshuro imwe bushobora kwica abantu 20 ni ukuvuga abantu bafite amaraso angana n’ay’inzovu imwe.

Ni mabi cyane kuko ahagarika ibice by’ubwonko byakira umwuka wa oxygen, agatuma umutima uhagarara mu gihe gito.

Izi nzoka zikunda kuba mu mashyamba y’inzitane yo mu Buhinde, mu Bushinwa, Vietnam, Nepal …kandi zigira amabara y’uruhu bitewe n’aho zituye.

Izi nzoka zishimira kuba ahantu henshi haba ahari amashyamba, imigezi cyangwa ibishanga, mu misozi miremire ifite ibihuru birebire n’ahandi.

Zizwiho kandi kurya izindi nzoka zaba izifite ubumara cyangwa izatabufite.

Zirya imiserebanya, amagi y’izindi nzoka ndetse n’utunyamaswa tw’utunyamabere nk’imbeba n’izindi.

Izi nzoka ariko zirahangayitse kuko abantu bazugarije, bashaka aho bubaka ibijyanye n’ukwikunda kwabo bagatema amashyamba, abandi bakazica ngo bazikureho uruhu barugurishe, abandi bakazirya kuko zigira umuhore unurira.

Hari n’abazihiga ngo bazice kubera kuzitinya, bakazangira ubusa kandi zitanduranya.

National Geographic yandika ko-ku rundi ruhande- hari umuhati uri gukorwa ngo izi nyamaswa zidasanzwe zirindwe.

Muri Vietnam no mu Buhinde barakora uko bashoboye ngo barebe ko bafasha izi nyamaswa kudacika ku isi.

Abantu basobanurirwa ko izo nyamaswa zibaho bityo ndibakomeze kuzihigisha uruhindu.

Iyo abantu baza kumenya ko kubana neza n’ibinyabuzima ari bo bigirira akamaro hari ukundi isi yari bube isa muri iki gihe!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version