Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Jacqueline Kayitare avuga ko aka Karere kari hafi guha isoko uzaba waritsindiye ngo yagure imihanda yo mu Kagari ka Gahogo.
Ni Frw 3,791,885,012 zizakoreshwa hagurwa imihanda iri mu Midugudu itandukanye y’ako Kagari.
Taliki 15, Kanama, 2024 nibwo isoko ry’abashaka guhabwa icyo kiraka rizafungurwa ku mugaragaro.
Meya Kayitare yabwiye bagenzi bacu bandikira UMUSEKE ko kuri iyo taliki ari bwo hazakorwa isuzuma rya rwiyemezamirimo wujuje ibisabwa bikubiye mu gitabo cy’ipiganwa.
Avuga mu mezi atandatu ari bwo iyo mihanda yo mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya Mbere, iya Kabiri ndetse n’iya Gatatu yo mu Kagari ka Gahogo izaba yarangije gukorwa.
Akarere ka Muhanga kandi gateganya no kubaka isoko ry’i Nyabisindu kuko rishaje rikaba riherereye mu Murenge wa Nyamabuye.
Irindi soko rizavugururwa ni iryo mu Cyakabiri ryo mu Murenge wa Shyogwe.
Ubwo kandi niko hari na gahunda yo kwagura ibitaro bya Kabgayi.
Ibyo bizajyanirana no kwagura umuhanda Kigali-Muhanga n’umuhanda Muhanga-Karongi.
Imihanda ya Kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero zisaga esheshatu niyo Akarere ka Muhanga kamaze kubaka mu ngengo y’imari ya 2023-2024.
Ku rundi ruhande, Muhanga iri mu turere dufite abaturage bahora bataka amazi macye.
Inkuru zimaze iminsi zitambuka kuri Taarifa zigaragaraza abaturage bataka ko amazi agera ku batuye Umujyi wa Muhanga adahagije bigatuma isuku n’isukura bibangamirwa.
Bavuga ko uburyo ikigo cy’igihugu gishinzwe guha Abanyarwanda amazi kitwa WASAC kiyasaranganya amazi abatuye uyu mujyi, butanoze.
Mu kwinuba kwabo, bavuga ko hari abashobora kumara hafi icyumweru batarabona amazi mu gihe hari abandi wagira ngo amazi yose nibo yagenewe bonyine!
Ubuyobozi bwa WASAC ku rwego rw’igihugu buherutse kuvuga ko hari inganda z’amazi ziri kubakwa henshi mu Rwanda mu rwego rwo kongera ubwinshi n’ubwiza bw’amazi ahabwa Abanyarwanda.
Uwo ni umwe mu miti buvuga ko yakemura iki kibazo.
Prof Omar Munyaneza uyobora WASAC ku rwego rw’igihugu niwe uherutse kuvuga ko Leta ifite izo ntego.
Imiterere y’ubutaka bw’u Rwanda n’ikoranabuhanga rito mu gusukura no gukwiza amazi hirya no hino biri mu bikunze kugarukwaho nk’impamvu ituma aba ingume mu gihugu.
Icyakora hari raporo z’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta zagejejwe kuri Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko ishinga amategeko zerekanye ko hari amazi ya WASAC apfa ubusa.
Bivuze ko igihugu gihomba amafaranga cyashyize mu gushaka no gutunganya amazi, abaturage nabo bagahomba ayo mazi kuko aba yapfuye ubusa.
Hari nayo byagaragaye ko atunganywa agakoreshwa ariko ntiyishyurwe ngo amafaranga abonetse agirire igihugu akamaro.