Inyambo Kagame Yagabiye Umuryango Wa Knowless Zawugezeho

Umuhanzi Butera Knowless n’umugabo we Ishime Clément baraye batangaje ko bakiriye inyambo Perezida Kagame aherutse kubagabira. Byahuriranye n’iyuzura ry’imyaka irindwi bamaze babana.

Uyu muhanzi uri mu babimazemo igihe yanditse kuri Instagram ati: “Imyaka 13 turi kumwe ndetse n’imyaka umunani dushyingiranywe. Twizihije uyu munsi turi kumwe na Rugirabuntu na Rudahinyuka twagabiwe n’umubyeyi wacu Rudasumbwa Perezida Kagame”.

Ayo mafoto kandi yayashyize no kuri X.

Yunzemo ko Kagame yabareze bakiri utwana duto, abacira inzira y’ubuzima barakura bavamo abantu bazima kandi abikora mu gihe batari bagifite uwo bakomokaho none kugeza n’ubu aracyabasindagiza ngo badatsikira.

Yakomeje avuga ko we na Ishimwe Clément bazahora bashimira Kagame.

Ishimwe  yunze mu ry’umugore we agaragaza ko bishimiye kwizihiza umwaka wa munani babana, bigahurirana no kwishimira inka bagabiwe na Perezida Kagame.

Ku wa 14 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame na Madamu we  Jeannette Kagame nibwo bakiriye abahanzi batuye ahitwa  Karumuna mu Bugesera arabagabira.

Byabaye nyuma yo kubibasezeranya ubwo yar yagiye kwiyamamariza mu Karere ka Bugesera ahitwa Kindama mu Murenge wa Ruhuha.

Hari taliki 6, Nyakanga 2024.

Kagame ubwo yiyamamarizaga i Kindama mu Karere ka Bugesera

Ubwo yakiraga umuryango wa Knowless hari hari n’abandi bahanzi  barimoTom Close, Platini P, Nel Ngabo n’abandi.

Icyo gihe nabo yabagabiye inka.

Mu mwaka wa 2016 nibwo Butera Knowless na Ishimwe Clément bashakanye.

Ubukwe bwabo bwabereye mu busitani bw’imwe muri Hoteli zikomeye mu Karere ka Bugesera bwitabirwa n’abantu bacye bari babutumiwemo.

Mu gihe bamaranye bamaze kubyarana abana batatu ari bo Ishimwe Or Butera wavutse mu mwaka wa 2016, Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020 n’undi w’umuhungu wavutse tariki 03, Werurwe, 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version