Imyidagaduro
Imyaka yo kwiyamamariza kuba Miss Rwanda yongerewe, iby’uburebure byakuweho

Mu kiganiro abategura amarushanwa yo kuba Miss Rwanda bahaye abanyamakuru batangaje ko imyaka yo kwiyamamariza kuba Miss Rwanda yongereweho indi myaka ine. Ababishaka bagombaga kuba batarengeje imyaka 24 y’amavuko.
Kwiyandikisha ku bashaka kuzaba Miss Rwanda 2021 biratangira kuri uyu wa Gatandatu saa sita z’ijoro.
Uwemerewe kwiyandikisha agomba kuba afite imyaka guhera kuri 18 kugeza kuri 28 kandi iby’uburebure agomba kuba afite [yagombaga kuba afite byibura metero imwe na sentimetero 70] byavanywe mu bisabwa.
Abakobwa bose bazajya muri Booty Camp bazishyurirwa Kaminuza ku kiciro cyose bazaba bagezemo mu mashuri.
Uwarangiye ikiciro cya Masters azishyurirwa PhD.
Ibisabwa byarahi dutse kuko kuri ubu uwemerewe kwiyandikisha no ufite kuva kumyaka 18 kugeza kuri 28 who byari visa zwe Ari kuva kumyaka 18 kugeza kuri 24.
Abakobwa icyenda bazahabwa bazahabwa amakamba atandukanye bazashakirwa ibigo bazakorana nabyo.
Hari hasanzwe hahembwa batatu ni ukuvuga Miss Rwanda n’ibisonga bye bibiri.
Taliki 22, Gashyantare, 2020 nibwo Naomie Nishimwe yatsindiye kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020.
Icyo gihe yahatanaga n’abandi bakobwa barimo Umutesi Denise, Ingabire Gaudence, Umwiza Phionah, Mutegwantebe Chanice, Irasubiza Alliance, Teta Ndenga Nicole, Musana Teta Hense, Umuratwa Anitha na Akaliza Hope.
Uzaba Miss Rwanda 2020 azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai.

Iki kiganiro cyahuje itangamakuru n’abategura amarushanwa ya Miss Rwanda
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda2 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda2 days ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda2 days ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki3 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga22 hours ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere