Inama Perezida Kagame Atanga K’Ukudaheranwa N’Ibibazo

Perezida Paul Kagame yabwiye abanyeshuri biga mu ishuri ry’imari rya Kaminuza ya Harvard ko burya umugabo ari ukubitwa hasi n’ibibazo ariko ntiyemere kuhahera.

Yari yakiriye itsinda ryabo mu Biro bye, Village Urugwiro.

Kagame avuga ko umuntu, muri kamere ye, ahura n’ibibazo by’uburyo bwinshi kandi hari ubwo bimugusha akagera k’ubutaka.

Icyakora, avuga ko uko ibyo bibazo byaba bingana kose, icy’ingenzi ari uko uwo byakubise hasi, yeguka ntaheranwe nabyo.

- Advertisement -

Ati: “ Isomo rya mbere…Utitaye ku ngingo y’uko ibibazo runaka byagukubise hasi ndetse hasi cyane, icy’ingenzi ni ukutemera guhera hasi. Shaka uko uhava byanze bikunze.”

Yababwiye ko n’u Rwanda naryo rwaciye muri iyo nzira kuko hari igihe rwigeze kuba umusaka, ntihagira ikintu gisigara gihagaze.

Perezida warwo yabwiye abo Banyamerika ko Abanyarwanda banze ko igihugu cyabo gikomeza kurambarara barahaguruka barakora bakigeza aho kigeze ubu.

Icyo gihe ngo abantu bageraga mu Rwanda cyangwa abarureberaga ahitaruye bibazaga niba igihe kizagera rukeguka.

Bahawe umwanya wo kubaza ibibazo

Si abanyamahanga gusa babivugaga, ahubwo ngo n’Abanyarwanda barabyibazaga.

Paul Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi ko Abanyarwanda basanze nta kindi cyatuma beguka kitari kwihesha agaciro, bakumva ko igihugu ari icyabo, ko bagomba kukivana ahabi bakagisukura kigasigara ari umucyo.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwari rukeneye ibintu by’ibanze byarufasha kweguka kugira ngo rweme.

Muri byo harimo ukwishyira ukizana kw’Abanyarwanda, bakumva ko bari mu gihugu cyabo aho babyuka bakajya ku ishuri, aho bahinga bakeza, bakabona amafunguro kandi bakivuza.

Perezida Kagame yabwiye abashyitsi be ko kugira ngo ibyo byose bishoboke, byabaye ngombwa ko abayobozi b’u Rwanda bakorana n’abaturage, bakumvikana igikwiye, bakagikorana kikagerwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version